Dr. KAITESI Usta umuyobozi wa RGB yatangaje ko ikibazo Rayon Sports yari ifite cyari ubuyobizi kandi ko bagikemuye, ibindi bituma abantu batishima ari ibyo mu kibuga.
Kuri
iki cyumweru mu Karere ka Rubavu nibwo umuyobozi wa RGB Dr. KAITESI Usta
yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru. Cyari ikiganiro cyagaruka ku buryo
imikino y'Umurenge Kagame Cup 2024 yari imaze gusorezwa kuri sitade Umuganda. Mu
gihe ikiganiro cyari kigeze hagati, nibwo umunyamakuru Mugenzi Faustin ukorera
Isibo FM, yabajije Dr. KAITESI Usta ku kibazo cya Rayon Sports.
Mugenzi
yamubajije niba hari ibitekerezo byo gushima uko Rayon Sports ibayeho bajya
bakira nyuma yo kuyifasha gushyira abayobozi.
Dr.
KAITESI Usta yavuze ko bigendanye n'uko ikipe bayisanze, ubu ikibazo
cy'ubuyobozi cyakemutse. Yagize Ati" Umukino ni umukino, ikipe tugendeye
ku byo tubona, ibihe yaririmo icyo gihe, amakimbirane yari ahari mujye mwibuka ko
rega byabaye turi no muri COVID-19 nta mikino ihari, ni nacyo kibigira ikibazo
cy'imiyoborere. Abantu kugirana ibibazo bingana kuriya badakina bisobanuye ko
icyo bapfaga kitari umupira.
Uyu
munsi uko ikipe ihagaze n'uko umupira umera ibyo ni ibibera mu kibuga, ariko
icyari kigamijwe kwari ukugira ngo ikipe igire ubuyobizi bwita ku nyungu
zayo kandi butarimo urujijo kuko kiriya gihe twari dufite abantu bamwe
bavuga ko ari abayobozi ndetse n'abandi bavuga ko ari abayobozi. Icyo twakemuye
rero cyari ikibazo cy'imiyoborere kandi nk'uko ubivuze hari abagiye bavuga ko
mu bibazo ikipe ifite hatarimo ikibazo cy'imiyoborere.”
Rayon Sports kuva mu 2019 ubuzima bwaranze kuko igikombe cha shampiyona itazi uko gisa, ndetse abafana bakomeje kuyitakariza icyizere
Agaruka
ku kuba hari abavuga ko ikipe RGB yayatse banyirayo, Kaitesi yabiteye utwatsi.Ati“Ntabwo
nzi abo muvuga ngo ni ba nyiri ikipe, ariko umuryango utari uwa Leta ntugura
bafite amazina bwite. Uba ari umuryango ushingiye ku inyungu rusange. Iriya ni
ikipe y'abaturage ikibazo yari ifite ni ubuyobozi kandi abayobozi b'ikipe
ntabwo ari banyirayo. Abatoye ubuyobizi,
ninabo bafite uburenganzira butora abandi, ninabo bashaka abakandida,
nk'umuyobozi wa Rayon Sports n'abayobora muri Rayon Sports ni uburenganzira
bwabo kureba aho ikipe ijya no kugira icyo bakora.”
Ku
wa 4 Gicurasi, ubwo Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yishimiraga Igikombe cya
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’icy’Amahoro yegukanye muri uyu mwaka
w’imikino, Uwayezu yongeye kubazwa ku bamufata mu ishusho yo kuba yaratumwe na
RGB ngo ayobore Gikundiro.
Mu
gusubiza, Uwayezu yavuze ko atari umukozi wa Leta cyangwa RGB, ndetse yahisemo
kuyobora Rayon Sports ku bushake kuko ayikunda. Ati "Abantu nk’abo babaho,
bazanahoraho. Njye sinavuga ngo nyoboye nte hari abantoye kuko si ndi umukozi
wa leta, nta nubwo ndi umukozi wa RGB. Njye ndi umuntu w’umukunzi wa Rayon
Sports, wibereye aho wikorera ibyanjye, waje muri Rayon, nifuza kuyijyamo,
nifuza kuyibera umuyobozi, amatora araba barantora."
Kuva Rayon Sports byatangira kwanga mu kibuga ikipe ya Rayon Sports y'abagore ubu abafana niyo bacungiyeho
Uwayezu ati "Ngerageza
mu mbaraga zanjye gukemura ibibazo byari birimo, kuko uko gutora no guhindura
amategeko shingiro ni uko hari harimo ibibazo mu muryango wa Rayon Sports.
Nkora ibyo nari nshoboye mu bihe bikomeye bya COVID-19, mu bihe bikomeye byo
kutumvikana kuri ibyo bibazo."
Uwayezu
amaze imyaka ine ari Umuyobozi w’Umuryango Rayon Sports, yatowe mu Ukwakira
2020 nyuma y’uko Rayon Sports yari imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo bishingiye
ku miyoborere byanatumye hitabazwa inzego nkuru z’Igihugu mu kubiha umurongo.
Uwayezu Jean Fidele yemeza ko abamutoye nibongera kumugirira icyizere azongera akiyamamaza
Dr Kaitesi Usta yatangaje ko icyo bagombaga gukora ari ugufasha Rayon Sports mu bijyanye n'ubuyobozi kandi ko babikoze
TANGA IGITECYEREZO