RFL
Kigali

Byinshi kuri Wilfred Ndidi wacuruje ubunyobwa mbere y'uko yamamara mu mupira w'amaguru

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/05/2024 16:52
1


Umunya Nigeria Wilfred Ndidi wamamaye muri Genk na Leicester City, iyo aganira n'itangazamakuru akunda kugaruka ku kuntu yabanje gucuruza ubunyobwa mbere y'uko aba icyamamare mu mupira w'amaguru.



Ku itariki 16 Ukuboza 1996 ni bwo Onyinye Wilfred Ndidi ukina mu kibuga hagati ariko yugarira muri Leicester City yabonye izuba.

Nubwo yavukiye mu murwa mukuru wa Nigeria, Lagos, yabayeho mu buzima butoroshye, kugeza ubwo yabanje gucuruza ubunyobwa mbere y'uko aba icyamamare mu mupira w'amaguru.

Onyinye Wilfred Ndidi ntabwo yigeze aba umukinnyi uhambaye ku rwego bagenzi be bo muri Nigeria bahambayeho, ariko kuba akina ku mugabane w'iburayi, bishimangira ko atari agafu k'imvugwarimwe.

InyaRwanda yahisemo kugaruka ku buzima bwa Onyinye Wilfred Ndidi, kubera ko burimo amasomo menshi mu buzima, amasomo yerekana ko ntaho umuntu atava ngo agire aho agera.

Onyinye Wilfred Ndidi ntabwo aterwa ipfunwe no gusangiza bagenzi be ukuntu akiri umwana yacuruzaga ubunyobwa n'amazi mu mujyi wa Lagos, rimwe na rimwe agatwaza nyina inyanya kuko yazicuruzaga ku muhanda.

Ikiganiro Onyinye Wilfred Ndidi yagiranye n'umunyamakuru Oluwashina Okeleji wo muri Nigeria, kikimara kujya ahagaragara, cyatumye bagenzi be batangira kumwita kanyabunyobwa haba muri Genk na Leicester City amakipe yakiniye, hose bamwita kanyabunyobwa kubera ubuzima yakuriyemo.

Inyandiko iri kuri Boomplay igaragaza amwe mu magambo ya Onyinye Wilfred Ndidi agaruka ku buzima bwe. "Nakoraga utuntu twinshi. Rimwe na rimwe nacuruzaga ubunyobwa, amasashi cyangwa amazi ku muhanda. Iyo nabaga nta ubunyobwa mfite, najyaga gufasha mama gucuruza inyanya.

Ibyo byatumye namamara ku gucuruza ubunyobwa, kugera n'aho nagiye nkina banyitaga kanyabunyobwa, gusa ntacyo bintwaye kubera ko bwandwanyeho igihe kinini nge na mama wange. Mama Yakundaga kumbwira ko ndi umunyamugisha, kandi ibyo yambwiye byabaye byo Kugeza ubwo namuguriye imodoka ye maze abari batuzi mu buto bagatungurwa.

Wilfred Ndidi nubwo yacuruzaga ubunyobwa, hamwe n'abandi Bana bari bafite inzozi zo kuzakina umupira w'amaguru, ibyo gucuruza ubunyobwa yabivangaga no gukinira ishuri ryigisha umupira w'amaguru rya Ekosodin Stars FC aho yarikiniye kuva muri 2002 kugera muri 2012.

Muri 2012 Onyinye Wilfred Ndidi yabengutswe na Nath Boys Academy ishuri rifitanye umubano na Genk yo mu Bubiligi. Muri 2015, Genk yaje kubengukwa Onyinye Wilfred Ndidi imubonye muri Nath Boys Academy akigerayo ahita akinira mu ikipe nkuru ikina Shampiyona.

Muri 2017 Leicester City yari itangiye kubica bigacika mu Bwongereza yaguze Onyinye Wilfred Ndidi imikuye muri Genk, kugeza ubu ni nayo akinira.

Bimwe mu bikombe Onyinye Wilfred Ndidi yatwaye harimo na English Premier League yatwaye ari muri Leicester City, no muri 2019 akaba yarafashije ikipe y'igihugu ya Nigeria kwegukana igikombe Cya Africa cyabereye mu Misiri.


Umunya Nigeria Wilfred Ndidi akunda kugaruka muri mama we kubera ko mu bwana bwe banyuranye mu bihe bikomeye


Wilfred Ndidi wa Leicester City, bagenzi be bakunda kumwita kanyabunyobwa kubera ukuntu mu bwana bwe yacuruzaga ubunyobwa 


Wilfred Ndidi mubyo yagezeho, harimo n'igomombe cya Africa yatwaranye na Nigeria muri 2019







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ira1 week ago
    Umusiumuwagenzeneza





Inyarwanda BACKGROUND