RFL
Kigali

Kenny Sol na Kunda bibarutse imfura yabo y’umuhungu

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/05/2024 9:49
0


Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] na Kunda Alliance Yvette, bari mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo.



Kuwa 05 Mutarama 2024 ni bwo Kenny Sol n’umugore we bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

Urukundo rw'aba bombi ntirwari rumaze igihe rumenyekanye nubwo uyu muhanzi yari amaze igihe yemeza ko afite umukunzi.

Kuwa 27 Mata 2024 aba bombi basangije amakuru y’ibyishimo abakunzi babo ko mu bihe bya vuba bagiye kwibaruka imfura.

Amakuru yizewe inyaRwanda ifite ni uko aba bombi bungutse umwana w’umuhungu, ndetse Kenny Sol yashimiye Imana yabahaye uyu mugisha.

Mu bihe byatambutse uyu muhanzi yumvikanye avuga ko yifuza kuzabona agira umwana kuko ari kimwe mu by’ingenzi yifuza ku mugore we, bakagura umuryango.

Guhura kw'aba bombi, imbarutso yabaye mushiki w’uyu muhanzi wabahuje, baza kwisanga bararemewe kubana.

Mu minsi yashize Kenny Sol yitabaje umugore we mu ndirimbo yise ‘2 in 1’ iri nziza nyarwanda ziri kwinjiza abantu mu bihe by’ibirori n’ibitaramo (Summer).Kenny Sol na Kunda Alliance, ikiganza mu kindi ubwo bajyaga gusezerana mu mategekoKenny Sol n'umugore we bungutse imfura yabo y'umuhungu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND