Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] na Kunda Alliance Yvette, bari mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo.
Kuwa 05 Mutarama 2024 ni bwo
Kenny Sol n’umugore we bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko ya
Repubulika y’u Rwanda.
Urukundo rw'aba bombi ntirwari rumaze igihe rumenyekanye nubwo uyu muhanzi yari amaze igihe yemeza
ko afite umukunzi.
Kuwa 27 Mata 2024
aba bombi basangije amakuru y’ibyishimo abakunzi babo ko mu bihe bya vuba
bagiye kwibaruka imfura.
Amakuru yizewe inyaRwanda
ifite ni uko aba bombi bungutse umwana w’umuhungu, ndetse Kenny Sol
yashimiye Imana yabahaye uyu mugisha.
Mu bihe byatambutse uyu
muhanzi yumvikanye avuga ko yifuza kuzabona agira umwana kuko ari kimwe mu by’ingenzi
yifuza ku mugore we, bakagura umuryango.
Guhura kw'aba bombi, imbarutso yabaye mushiki w’uyu muhanzi wabahuje, baza kwisanga
bararemewe kubana.
Mu minsi yashize Kenny Sol
yitabaje umugore we mu ndirimbo yise ‘2 in 1’ iri nziza nyarwanda ziri kwinjiza
abantu mu bihe by’ibirori n’ibitaramo (Summer).
TANGA IGITECYEREZO