Christopher Muneza witegura kwerekeza muri Canada aho agiye gutaramira yakomoje ku myitegura amazemo iminsi, agaruka ku muzingo [Album] agiye gushyira hanze nyuma y’imyaka itari mike no kuri Burabyo Buravan [Yvan Buravan].
Christopher mu gihe kitari icya kure araba yamaze
kwerekeza muri Canada aho afite uruhererekane rw’ibitaramo mu mijyi
itandukanye igize iki gihugu.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda yagarutse ku kuba hari
abantu bihuje bagatekereza ko bakwiye gukomeza gusigasira ubuhanga n’ibigwi by’umuhanzi
mugenzi agaragaza ko atari asanzwe.
Mu buryo bwe Christopher yagize ati”Ikintu cya mbere ni
ibintu byiza impano itangaje u Rwanda rwigeze rugira nk'iriya ya Yvan Buravan, kuba itarazimiye yari umuhanzi wari uzi kubana n’abantu.”
Christopher ashima kandi uruhare rwa Yvan Buravan n’uburyo
yagerageje gushyira umuziki w’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Ku birebana n’ibitaramo agiye gukorera muri Canada aho ku wa
11 Gicurasi aribwo afite icya mbere kizabera Montreal, yavuze ko yiteguye neza
aho yakoranye na Band yaho mu buryo bw’iyakure ariko azagerayo mbere ngo bongere
kubinononsora.
Kubirebana n'aho ageze umushinga w’umuzingo mushya yifuza
gushyira hanze muri iyi mpeshyi, yavuze ko uteguritse aho yagize ati”Mfite Album
y’icyuki nzashyira hanze mu bihe bya vuba.”
Kuba amaze iminsi akorera ibitaramo hanze nko muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burundi, yavuze ko hari na gahunda bafite y'uko mu
bihe bitari ibya kure yazanakora igitaramo cyagutse mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO