Umunyamakuru Issiaka Mulemba wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo nka City Radio na Isango Stars, agiye kugaruka mu itangazamakuru nyuma y’imyaka itanu yari ishize akurikirana amasomo ajyanye na Siporo.
Mu 2019,
nibwo Mulemba yavuye mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
gukomeza amasomo ya ‘Sports Management’.
Uyu mugabo
uherutse kurushinga n’umukunzi we Nana, avuga ko yagiriye ibihe byiza mu Rwanda ubwo
yari akiri mu itangazamakuru, ariko ko igihe cyari kigeze kugirango ajye
gukarishya ubumenyi.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Mulemba yavuze ko agiye kugaruka mu itangazamakuru, aho azajya
akora ibiganiro binyuranye bizajya bitambuka ku muyoboro wa Youtube wa The Mane
Hub y’umushoramari akaba n’umukinnyi wa filime, Mupende Ramadhan uzwi nka Bad
Rama.’
Mulemba
yavuze ko yahagaritse itangazamakuru mu 2019 nyuma y’uko ageze muri Amerika,
kuko atari koroherwa no guhuza inshingano.
Ati “Ntabwo
byankundiraga kuba nabikora mu buryo bwa ‘Online’ cyangwa se ubundi buryo bwose
bwashobokaga, akaba ariyo mpamvu nahise mbihagarika kugirango nkurikirane
amasomo yanjye nari nje gufata hano muri iki gihugu.”
Yagiye muri Leta Zunze Ubumwe agiye gukurikirana amasomo ajyanye na Siporo cyane cyane mu bijyanye na Siporo (Sports Management).
Yavuze ko mu gihe ari kugana ku musozo w’aya masomo, yatangiye kwimenyereza umwuga, ariko kandi anatangira gutekereza uko yagaruka mu itangazamakuru.
Uyu mugabo
yavuze ko mu gihe yamaze akora itangazamakuru mu Rwanda, yishimira ko yungutse
abantu, byamufashije gutera imbere.
Ati “Itangazamakuru
ni umwuga uguhuza n’abantu. Abo bantu rero iyo bakubereye umugisha, ni naho
ushobora kuba wakira, cyangwa se ukagera ku bintu byisumbuyeho.”
Yavuze ko
hafi 98% by’ibyo amaze kugeraho abicyesha kuba yarakoraga itangazamakuru.
Anavuga ko itangazamakuru ryamufashije kwihugura mu bijyanye na Siporo ‘kugeza
ubwo mbonye na buruse yo kuza kwiga Sports Management’.
Ati “Ni
ibintu rero nishimira. Ibyo nakoze mu itangazamakuru rya siporo ndetse n’imyidagaduro,
byampaye ikindi nakwita nko gukomeza kugeza ubwo nje no kwiga ibintu bijyanye
na Siporo.”
Mulemba
yavuze ko mu gihe cyose yamaze mu itangazamakuru mu Rwanda, yishimira ubumenyi
yakuyemo, kandi ryamufashije kumenya gutandukana ukuri ku buzima, kandi amenya
ko ‘igihe cyose ushobora kumenya ukuri ariko ntukuvuge’.
Ati “[…] Ibintu
byose ufitiye ukuri, hari igihe biba atari ngombwa kubivuga. Hari igihe ubona
ko ukwiye kubivuga ukabona byakwangiza ikintu kinini cyane kurusha uko wabireka
ugakemura byinshi, kubera ko itangazamakuru rero rikorera abaturage, ntabwo
wasenya ibintu kubera ukuri kwawe, niba guceceka uko kuri byakemura byinshi,
wabyihorera.”
Uyu mugabo
avuga ko nyuma yo kwiyemeza kugaruka mu itangazamakuru, yagiranye ibiganiro na
Bad Rama bigamije gukora ibiganiro bizajya bigaragaza ubuzima bw’abanyarwanda
batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane cyane abahanzi.
Avuga ko
bazajya bibanda ku bafite impano mu muziki, muri Cinema, mu rwenya n’abandi
bakorera muri Amerika hagamijwe kubagaragariza abanyarwanda.
Ati “Njyewe
na Bad Rama rero twiyemeje ko tugiye kujya muri ibi bintu dufashe aba Diaspora
batandukanye biciye mu nzira zitandukanye z’ibiganiro, biciye mu bitaramo n’ibindi
bintu tuzajya dutegura. Tuzajya dushaka abahanzi, mbese dukore icyo twakita nka
‘Showbiz Diaspora’ noneho mwebwe bo mu Rwanda muzajya muhakura makuru.”
Ni
ibiganiro avuga ko bizagaragaza abahanzi bagezweho muri Amerika ndetse na ba Producer,
hagamijwe kubategurira inzira igihe bazaba bagarutse mu Rwanda. Ati “Icyo nicyo
gitumye njyewe ngaruka mu itangazamakuru muri rusange.”
Yavuze ko
gutangiza ibi biganiro muri rusange, hagamijwe kugaragaza impano z’abahanzi
babarizwa muri Amerika, ariko abantu benshi bakaba bahoraga bibaza uko
babayeho.
Mulemba
asanzwe ari inshuti ya Bad Rama, kuko bamenyanye cyane mu mwaka wa 2016, ubwo
uyu munyemari yashingaga The Mane. Bongeye guhurira mu Mujyi wa Kentucky, ubwo
Bad Rama yakoraga igitaramo yari yatumiyemo Kamich na Ally Soudy.
Muri iki
gihe, Bad Rama na Mulemba batuye muri Arizona.
Mulemba ati “Hari ibishoboka byose kugirango umuziki w’abanyarwanda bo
muri Diaspora utere imbere.”
Issiaka
Mulemba wamamaye kuri radiyo nka Voice of Africa, Isango yatangaje ko mu 2019
yahagaritse itangazamakuru nyuma y’uko abonye ‘Buruse’ yo kujya kwiga ibijyanye
na Siporo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Issiaka
yavuze ko ibiganiro bazajya bikora bigamije kugaragariza Abanyarwanda impano z’abahanzi
mu ngeri zinyuranye babarizwa muri Amerika
Bad Rama
yatangaje ko agiye gutangira ibiganiro kuri The Mane Hub bigamije kumurikira
Abanyarwanda impano z’ababarizwa muri Amerika
TANGA IGITECYEREZO