RFL
Kigali

Bruce Melodie yongeye gukwepa itangazamakuru agaruka i Kigali

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/04/2024 14:41
0


Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yongeye kugaruka i Kigali mu buryo bw’ibanga rikomeye.



Ku wa 15 Werurwe 2024 ni bwo Bruce Melodie yafashe rutemikirere yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda yavugaga ko ari iz’akazi n’ibindi bimureba ku giti cye.

Icyo gihe yari yavuze ko azagaruka muri Gicurasi 2024, mu ijoro ku wa 28 Mata 2024 ni bwo uyu mugabo yageze mu rw’imisozi igihumbi.

Bitandukanye cyane n'uko byahoze, uyu mugabo muri iyI minsi akomeje kwiyima itangazamakuru aho yaba agenda no mu kugaruka kwe.

Mu busobanura yatanze yavuze ko kugeza ubu atacyifuza gukorana n’ibitangazamakuru byo kuri murandasi YouTube yumvikanisha ko yatanze umusanzu uhagije.

Ikindi yagaragaje ko afite umwanya muke kandi gukoresha uru rubuga ari ubuntu ahubwo  agiye kuzajya akorana n’ibitangazamakuru byandika, Radiyo na Televiziyo.

Bruce Melodie nubwo ariko yari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gihe kirenga ukwezi, yakomeje gutigisa umurwa mu myidagaduro yibereye iyo.

Mu nkuru zirimo iz’ibye na The Ben bishingiye ku mubano wabo utifashe neza bishingiye ku kuba amaboko yabo yaranze guhura ubugira kabiri mu ndirimbo Bruce Melodie yabaga yatanze imbaraga ze nyamara ngo mugenzi we akabisuzugura.

Hari kandi n’inkuru aje asanga y'iby’indezo yakwa na Agasaro Diane uvuga ko babyaranye umwana w'Umukobwa.

Bruce Melodie amaze ukweiz kurenga muri Amerika aho yari yagiye mu bikorwa birimo niby'umuzikiShaggy na Bruce Melodie bahuriye mu kiganiro cya Good Morning Amerika kimaze ibinyacumi gica ibintuByitezwe ko iy'iminsi Bruce Melodie amaze hanze yayibyaje umusaruro agakorana indirimbo n'abahanzi bo muri Amerika bashobora gutungurana kuri Album uyu muhanzi yitegura gushyira hanze 

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND