RFL
Kigali

Umaze imyaka 42 wizihizwa! Byinshi ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe Imbyino

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:29/04/2024 12:10
0


Uyu munsi, ni itariki isobanuye byinshi ku babyinnyi babigize umwuga ndetse n’ababikora mu rwego rwo kwishimisha kuko ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Imbyino.



Buri mwaka tariki 29 Mata, ku Isi hose hizihizwa Umunsi mpuzamahanga wo kubyina wizihizwa mu rwego rwo guha agaciro ubuhanzi bukorwa binyuze mu mbyino zitandukanye nka kimwe mu bikorwa bimaze kwigarurira benshi mu ruganda rw’imyidagaduro.

Iyi tariki kandi yashyizweho mu rwego rwo guteza imbere amoko yose y’imbyino nk’uko bisanzwe bizwi ko buri gihugu kigira imbyino yacyo yihariye. Mu rwego rwo kwizihiza neza uyu munsi, Komite Mpuzamahanga y’Imbyino ku Isi ku bufatanye n’ikigo cya ITI, bahitamo umubyinnyi umwe utanga ubutumwa bwihariye bugenerwa abahanzi bose baherereye hirya no hino ku isi.

Uyu mwaka, ubu butumwa bwatanze n'umubyinnyi wa ballet ukomeye cyane ufite ubwenegihugu bwa Argentine n'u Bwongereza, Marianela Nunez, wagaragaje akamaro ko kubungabunga no kubaha amateka y'imbyino n'uruhare rw'ababyinnyi, abahanzi ndetse n'abagaragara mu mashusho y'indirimbo.

Byongeye kandi  uyu mubyinnyikazi yahamagariye abantu bose kwiyemeza guha icyubahiro abagize uruhare mu iterambere ry'Isi y'imbyino, ashimangira ko abantu bagomba kumenya imvo n'imvano y'ibijyanye no kubyina mu rwego rwo kumenya uko barushaho guharanira iterambere ry'ejo hazaza h'ubuhanzi.

Umunsi Mpuzamahanga w'Imbyino wemejwe ute?

Igitekerezo cyo gushyiraho umunsi mpuzamahanga wahariwe imbyino ku Isi cyazanwe bwa mbere Komite mpuzamahanga y’imbyino muri UNESCO ku bufatanye n'Inama mpuzamahanga yo kubyina, CDI mu 1982.

Intego nyamkukuru y’uyu munsi, ni ukwishimira imbyino, kumenyekanisha ibibazo biri muri iki gisata no kongerera imbaraga abantu bose baharanira iterambere ry’ububyinnyi ku Isi.

Umunsi w’imbyino ku Isi wizihizwa mu bihugu birenga 200 biherereye ku Migabane yose ku isi. Mu kurushaho kumenyekanisha uyu munsi, abaturage bo muri ibi bihugu byose ndetse n’abo mu yandi mahanga bategura ibirori, imbyino zitandukanye ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye n’uyu munsi.

Uyu munsi kandi  ntusanzwe kuko ari nabwo umubyinnyi w’icyamamare w’Umufaransa, Georges Noverre wabonye izuba mu 1727, ufatwa nk’umunyabigwi watangije imbyino ya Ballet mu buryo bugezweho.

Kwizihiza uyu munsi bisobanuye kwishimira uruhare rw’imbyino nk’igikorwa cy’ubuhanzi rusange mu guhangana n’imbogamizi za politiki, iz'umuco, imibereho myiza n’amoko. Intego y’uyu munsi ni uguhuza abantu binyuze mu rurimi ruhuriweho rwo kubyina.

Uyu munsi, wizihizwa mu rwego rwo kumenyekanisha akamaro k'imbyino mu buzima bwa muntu n'agaciro ko kubyina mu burezi, ubuzima  no guteza imbere ubwumvikane bw'amahanga.

Ibi birero biba bikubiyemo imigenzo idasanzwe n'udushya mu Isi y'imbyino ari nako abantu bashishikarizwa gukunda kubyina.


Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe imbyino wizihijwe mu gihe u Rwanda narwo rumaze gutera imbere muri iki gisata, aho rufite ababyinnyi babigize umwuga    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND