RFL
Kigali

Amakuru mashya ku kirego Adil yarezemo APR FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/04/2024 15:04
0


Ikipe ya APR FC yatangaje ko ikirego yari yararezwemo na Adil Erradi Mohammed wayitoje cyateshejwe agaciro n'Urukiko rushinzwe gukemura impaka muri Siporo ku Isi (TAS) ndetse n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA.



Ibi iyi kipe yabitangaje inyuze ku mbugankoranyambaga zayo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu. 

Iyi kipe y'Ingabo z'igihugu yanditse iti"Ubuyobozi bwa APR FC buramenyesha abantu bose ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru ko ikirego twarezwemo nuwahoze ari umutoza wacu Adil Mohamed ku bijyanye n'Iseswa ry'amasezerano nta mpamvu cyateshejwe agaciro haba mu mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi,FIFA ndetse no mu Rukiko rushinzwe gukemura impaka muri Siporo ku Isi (TAS).

Kubera ukuri n'ibimenyetso,ubutabera bwaratanzwe".

Tariki 14 Ukwakira 2022, ni bwo APR FC yahagaritse mu kazi mu gihe kingana n’ukwezi Adil Erradi Mohammed wavuzweho guteza umwuka mubi no guhindanya isura y’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu biza gutuma yivumbura yisubirira iwabo muri Maroc.

Uyu mutoza wavugaga ko atishimiye uburyo yahagaritswemo ndetse akavuga ko uburyo  byakozwemo binyuranyije n'amategeko, aza kujya kuyirega mu mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi FIFA, gusa iki kirego kiza guteshwa agaciro.

Adil Mohammed ntabwo yanyuzwe nyuma yaho yarongeye arega ikipe y'Ingabo z'igihugu mu Rukiko rushinzwe gukemura impaka muri Siporo ku Isi gusa naho byarangiye iki kirego giteshejwe agaciro bitewe nuko nyuma y'uko ahagaritswe yarahise yivumbura agasubira iwabo.

Adil yareze APR FC muri FIFA na TAS gusa ikirego cye cyateshejwe agaciro hose








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND