Minisiteri y'Imari muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano imitwe yitwara iisirikare yashimuse abantu barimo n'Abanyamerika .
Ku wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024 nibwo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zafatiye ibihano abayobora bw’imitwe y'inyeshyamba yitwara gisirikare muri Afurika y’Iburengerazuba bavugwaho gushimuta abantu barimo n’Abanyamerika.
Minisiteri y’imali muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko abafatwe ibihano bayobora ishami ry’umutwe al Qaeda ryitwa Jama'at Nusrat al-Islam wal Muslimeen (JNIM) ndetse n’inyeshyamba zivuga ko zirwanira amahame ya Kiyisilamu zitwa Al-Mourabitoun.
Ni ibihano byafashwe mu rwego rwo guca intege no guhana abafungira Abanyamerika mu bihugu byabo nk'uko byemezwa na Leta ya Amerika. Mu bihano bafatiwe harimo gufatira imitungo yabo iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no kubuza Abanyamerika gukorana nabo .
Mu myaka ishize, ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba byokamwe n’umutekano muke uterwa n’imitwe y'iterabwoba ivuga ko irwanira gushinga Leta za Kiyisilamu, bashinze ibirindiro muri Mali kuva mu mwaka wa 2012, bakwira mu karere k'Uburengerazuba bw'Afurika nubwo amahanga yagumye gushyiraho ingufu za gisirikare kubarwanya ndetse zitwara akayabo.
Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika, Antony Blinken nawe yemeje ko Ministeri y’Imali y’Amerika yafatiye ibihano abayobozi barindwi b’imitwe ya Jama'at Nusrat al-Islam wal Muslimeen (JNIM), na Al-Mourabitoun ndetse n'abakuru b'imitwe y'iterabwoba babiri bari muri Mali na Burkina Faso.
Ivomo:BBCnews
TANGA IGITECYEREZO