Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise 'Isengesho’, yakoze nyuma y’imijuguju yatewe n’abantu mu bihe bitandukanye, cyane cyane binyuze mu bikorwa bye bishamikiye ku myidagaduro.
Iyi
ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, mu gihe ari
kwitegura gukora igitaramo cye bwite yise “Migabo Live Concert” kizabera muri
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 8 Kamena
2024.
Cyusa
yabwiye InyaRwanda ko yageze ku kwandika iyi ndirimbo nyuma yo kongera
kwitekerezaho biturutse ku mijugujugu yatewe n’abantu mu bihe bitandukanye,
ahanini biturutse ku nkuru zagiye zimuvugwaho mu bitangazamakuru, ku mbuga
nkoranyambaga zihuza abantu.
Ati “Iyi
ndirimbo nayihimbye nyuma y’ibihe birebire nagiye nyuramo. Nayihimbye kubera
njyewe bitewe n’igihe naciyemo, abantu bose benshi bantera imijugujugu, ngeze
aho ndavuga nti wa mugani wasanga nanjye ntari shyashya. Nahereye aho ngira
igitekerezo, ni uko nakoze iyi ndirimbo meze nk’umuntu uvuga ibyamubayeho
byose.”
Mu bitero
bigize iyi ndirimbo hari aho avuga ko yugarijwe n’ibivugwa na rubanda, agasaba
Imana kumuha imbaraga zo kongera gusabana nayo. Ati “Niba abantu batangiye
kugucira akari urutega, ni uko wasanga nawe utari shyashya, ni muri ubwo buryo
rero nahimbyemo iyo ndirimbo.”
Cyusa
yavuze ko buri muhanzi wese aba afite muri we igitekerezo cyo kuzashyira
akadomo ku rugendo rwe rw’umuziki, akoze indirimbo irata Igihugu cye ndetse n’indirimbo
ihimbaza Imana.
Avuga ko
ibi biri mu mpamvu zikomeye zatumye anashyira imbaraga mu gukora iyi ndirimbo.
Ati “Numvaga ngomba gukora indirimbo ihimbaza Imana iri muri gakondo. Hari
ibintu bibiri nk’umuhanzi uba utekereza, iyo utarakora indirimbo irata igihugu
cyawe cyangwa se isingiza Imana, uba utaranoza urugendo rwawe rw’umuziki.”
Cyusa
Ibrahim yavuze ko ibihe yanyuzemo mu minsi ishize aho yavuzwe cyane ku mbuga
nkoranyambaga, biri mu byatumye ashyira imbaraga cyane mu gukora iyi ndirimbo
iri mu murongo w’isengesho asaba Imana gukomeza intambwe ze.
Avuga ko
yanditse iyi ndirimbo ariko afata igihe cyo kuyinononsora kugira ngo ibe iya
bose. Ati “Ariko mu by’ukuri ni isengesho ryanjye naturaga Imana. Ku buryo n’undi
uwari we wese ashobora kwiyumvamo, asaba Imana imbabazi z’ibyo yaciyemo, ibyo
yakoze, anayisaba ngo imurinde abo banzi.”
Cyusa avuga ko asohoye iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura igitaramo azahuriramo n’Itorero Inganzo Ngari.
Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda ko gutumira Inganzo Ngari byaturutse
ku kuba aribo babaye intangiriro y’urugendo rw’umuziki we. Ati “Inganzo Ngari
ni itorero nabayemo; ryampaye intangiriro yo gukora umuziki wanjye.”
Akomeza ati “Ni itorero mbamo rimbamo kandi twese twuzuzanya! Rero, igitaramo cyanjye naba nkoze bwa mbere ntabwo nabarenza ingohe.”
Cyusa
yavuze ko yabyinnye muri iri torero mu gihe cy’imyaka itanu; kuva mu 2010
kugeza mu 2015.
Avuga ko abantu bakwiye kwitega ibidasanzwe muri iki gitaramo yitegura gukora, kuko afatanyije n’abo yatumiye biteguye gutanga ibyishimo.
Ati “Abantu bagomba kwitega uburyohe mu njyana gakondo, bagomba kubona ibyo batigeze babona mbere. Ntago ari ukuririmba gusa, bazabona icyo bita umuziki uhuje n’ikinamico, aho umuntu aba aririmba anakora ikinamico.”
Iki
gitaramo yacyise “Migabo Live Concert” yacyitiriye iriya ndirimbo kubera ko
idasanzwe mu buzima bwe, kuko ishingiye ku butwari wa Perezida Paul Kagame.
Ati
“Nacyitiriye izina ‘Migabo’ kubera indirimbo nakoze yo kurata Perezida Kagame,
kandi tuninjira no mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ni
igitaramo kibimburira kwamamaza umukandida.”
Akomeza ati
“Nabikoze muri ubwo buryo kugirango urubyiruko rwose rwifuza gutera ikirenge
mu cya Perezida Kagame bacyiyumvemo. Kandi ni umuntu twese dukunda, tureberaho
intambuko, tureberaho ingendo, rero niyo mpamvu nashatse kuyita ‘Migabo Live
Concert’.
Cyusa
Ibrahim yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Isengesho’ nyuma y’imijuguju
yatewe
Cyusa ashyize
hanze iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura igitaramo kizaba tariki 8 Kamena 2024
Cyusa
yavuze ko mu minsi ishize yavuzwe cyane mu buryo bwiza n’ubibi bituma atekereza
kwiyegereza Imana
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ISENGESHO’ YA CYUSA IBRAHIM
TANGA IGITECYEREZO