RFL
Kigali

Abakateshiste 100 bo mu Rwanda bari mu rugendo Nyobokamana rw'iminsi itatu i Namugongo muri Uganda

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/04/2024 12:09
0


Abakateshiste bo mu Rwanda bagera ku 100 bari i Namugongo mu rugendo nyobokamana aho umurinzi w'abakateshiste Andereya Kagwa yiciwe ari naho yavukaga.



Uru rugendo nyobokamana abakateshiste bo mu Rwanda batangiye kuwa 23 Mata bazarusoza tariki ya 26/04/2024. Ni urugendo ngarukamwaka rubaye ku nshuro ya 2 mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi mukuru w'umukateshiste wizihizwa tariki ya 22 Gicurasi, washyizweho n’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu mwaka w'2021.

Rwateguwe na Komisiyo ishinzwe Katesheze mu nama y'abepisikopi Gatolika mu Rwanda. Ni urugendo rugamije gufasha umukateshisiti kumenya amateka n'inkomoko y'ubutumwa bw'umukateshisiti, bibafasha kwigira ku bahowe Imana b'ibugande bemeye gupfa kugira ngo ingoma ya Kristu yogere hose. Biteganyijwe ko bazaturira igitambo cya Misa muri Basilika ya Namugongo no gusabana n'abakateshisiti baho.

Abakateshiste baturutse mu madiyosezi y'u Rwanda bari mu rugendo nyobokamana i Namugongo muri Uganda batangarije Kinyamateka na Radio Marie Rwanda ducyesha iyi nkuru ibyishimo bafite nyuma yo kubwirwa ko batoranyijwe mu bazajya mu rugendo nyobokamana.

Bahuriza ku kuba bagiye kugera aho umurinzi w'abakateshiste yapfiriye bibongerera imbaraga mu kwemera no mu butumwa bwabo. Mutagatifu Andereya Kagwa, umurinzi w'Abakateshiste hamwe na bagenzi be bapfiriye i Bugande i Namugongo bahowe Imana.

Muri iki gitondo cyo ku wa 24 Mata 2024 Musenyeri Filipo Rukamba umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida wa Komisiyo ya Kateshezi mu nama y'abepisiko gatorika yakiriye abakateshiste bo mu Rwanda bari mu rugendo nyobokamana i Namugongo.

Nyuma y'isengesho rya mugitondo muri Chapelle ya Foye de la Charite I Namugongo yabahaye umugisha, hakurikiraho inyigisho ku mateka y'abahowe Imana b'i Bugande.


Abakateshiste bo mu Rwanda bishimiye ikiganiro kivuga ku mateka y'abahowe Imana b'i Bugande bagejejweho na myr Filipo Rukamba, umwepisikopi wa Butare akaba na perezida wa Komisiyo ya Kateshezi muri CEPR. Myr Filipo yavuze kuri Mutagatifu Karoli Lwanga na Yozefu Mukasa Balikudembe kuko bafite amateka yihariye y'ubukristu.

Sr Uwamariya Genéviève yasobanuye impamvu Ibiro bishinzwe ubwigishwa mu Nama y'Abepiskopi byashyizeho urugendo nyobokamana i Namugongo n'icyo uru rugendo rufasha Abakateshiste.

Abakateshiste bo mu Rwanda bari mu rugendo Nyobokamana rw'iminsi itatu i Namugongo


Ubwo bari bageze ku mupaka wa Gatuna. Ni itsinda rya Diyosezi ya Ruhengeri, itsinda rya Diyosezi ya Cyangugu n'itsinda ryaturutse muri Arikidiyosezi ya Kigali

Kuwa 23 Mata 2024 ni bwo abakateshiste bo mu Rwanda bagera ku 100 bagiye mu rugendo nyobokamana i Namugongo aho umurinzi w'abakateshiste Andereya Kagwa yiciwe ari naho yavukaga

Src: Kinyamateka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND