RFL
Kigali

Kamonyi: Abantu batatu bagwiriwe n'ikirombe barapfa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:24/04/2024 10:07
1


Abantu babiri bakuwe mu kirombe bacukuragamo bapfuye mu gihe uwo barikumwe kibagwira yapfiriye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.



Ku wa Kabiri Tariki ya 23 Mata 2023 ,imirambo y'abagabo  yakuwe mu kirombe cyabagwiriye  mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye mu Mudugudu  wa Murambi . Umuntu wa Gatatu mu bagwiriwe nicyo kirombe yapfiriye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK ku wa mbere kuko yari yakuwemo  ku cyumweru agihumeka .

Abo bagabo uko batatu bacukuraga amabuye mu kirombe  cya koperative COMIRWA bagwiriwe n'ikirombe ku cyumweru ariko umuntu umwe niwe wakuwemo uwo munsi mu gihe bagenzi be babonetse kuwa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru  ko ibi byago byo kugwirwa n’iki kirombe bikimara kuba, inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage bahise batabara bakuramo Bucyanayandi Evariste akiri  muzima ajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere yitaba Imana, babiri bari basigayemo bavanywemo kuwa kabiri bamaze gushiramo umwuka.

Ati “Ibikorwa byo gushaka aba babiri bari basigayemo byakomeje, bakurwamo bamaze gushiramo umwuka, imibiri yabo yahise ijyanwa ku bitaro bya Rukoma kugira ngo ikorerwe isuzuma”.

SP Habiyaremye avuga ko hatangiye iperereza, kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi mpanuka yatumye ikirombe cyibagwa hejuru.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yihanganishije imiryango n’inshuti z’abahitanywe n’iki kirombe ndetse anatanga ubutumwa asaba abakora ubucukuzi bw’amabuye kwitonda cyane muri ibi bihe by’imvura kuko ubutaka buba bworoshye bukariduka mu buryo bworoshye.

Ati “ Abakora ubucukuzi bakwiye kwitwararika bakanirinda ndetse bakagenzura aho bakorera ubwo bucukuzi niba hatashyira ubuzima bwabo mu kaga”.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyibizijeancloude1 week ago
    twihanganishije imiryango yabobantubagwiriwe nikirombe.





Inyarwanda BACKGROUND