RFL
Kigali

APR FC ishobora kuzana umukinnyi wakiniye Arsenal na AS Roma

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/04/2024 9:15
0


Mu rwego rwo kwiyubaka no kuguma kwagura Pilitiki yo gukinisha abanyamahanga, APR FC ishobora kugura Gervais Yao Kouassi (Gervinho) wakiniye Arsenal na AS Roma.



Umunya-Côte d'Ivoire,Gervais Yao Kouassi wanyuze mu makipe arimo Arsenal na AS Roma zo ku Mugabane w'u Burayi, ashobora kwisanga akinira kuri Kigali Pele Stadium, cyangwa Stade Amahoro yambaye umukara n'umweru.

Ku myaka 36 y'amavuko Gervais Yao Kouassi wamenyekanye nka Gervinho ashobora kuzanwa muri APR kugira ngo afashe abandi bakinnyi bakiri bato iyi kipe izagura.

Amakuru dukesha YouTube Channel ya Rugaju Reagan Sports, avuga ko APR yamaze kohereza inzobere muri Afurika  y'Iburasirazuba kugira ngo zitoranye abakinnyi bagomba kuyigarurira izina yahoranye.

Iyi YouTube Channel ni nayo dukesha amakuru avuga ko mu bakinnyi APR igomba kuzana harimo na rutahizamu, Gervais Yao Kouassi uzwi nka Gervinho, kugira ngo amenyereze abakinnyi bato  ndetse yongere gukangura Afurika ayibutse ko APR iherereye mu Rwanda.

Nubwo izina ryatangiye kuvugwa ari Gervais Yao Kouassi uzwi nka Gervinho, APR iri mu ngamba ko ishobora kumanura amazina abiri cyangwa atatu yabiciye bigacika ku Mugabane w'u Burayi.


APR FC ishobora gutungurana ikagura Gervais Yao Kouassi uzwi nka Gervinho wanyuze muri Arsenal na AS Roma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND