Umuhanzi ukizamuka Tonny Bell, yavuze ku rugendo rwe muri muzika, asaba abashinzwe kwamamaza ibikorwa by’abahanzi kureka kwirengagiza iby’abakizamuka kuko ari bo babumbatiye umuziki Nyarwanda w’ejo hazaza.
Tonny Bell ni umuhanzi
ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo waje gukurikiranira iterambere ry’umuziki we mu
Mujyi wa Kigali, akaba afite ibihangano bicye bigaruka ku rukundo. Ibyo
kuririmba yabitangiye akiri umwana muto, atangira kuririmba muri Korali afite
imyaka 5 y’amavuko, none ubu yabigize umwuga ndetse amaze gukora indirimbo eshatu.
Yavuze ko atangira gukora
umuziki, indirimbo ya mbere yayikoranye n’abandi bahanzi batatu ariko kugira
ngo isohoke ijye hanze biza kugorana ku bwo kubura ubushobozi kwa bamwe.
Muri urwo rugendo rutoroshye
rwo gutangira, Tonny yahishuye ko hari indirimbo yaje gukorera i Kigali avuye
mu Ntara, bikaza kurangira idasohotse ku bwo kubura amafaranga amufasha kubona
icumbi hafi ya studio.
Indirimbo ye ya kabiri
yitwa ‘Tesi,’ yayikorewe na Producer Winner Beatz, naho iya gatatu ari nayo
aheruka yise ‘Give Me’ ayikorerwa na Evy Decks.
Mu kiganiro Tonny Bell
yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko abashinzwe kugira uruhare mu kuzamura
abahanzi no kumenyekanisha ibihangano byabo bakwiye kureka kubirengagiza no
kubafungira amarembo kuko nabo bakeneye kugaragariza abanyarwanda impano zabo.
Yasobanuye ko hari ibintu
bigezweho muri iyi minsi, aho kugira ngo umuntu amenyekanishe igihangano cyawe
mugomba kuba hari ukuntu muziranye, ku buryo usanga hazamo ingorane cyane
ibihangano bya bamwe mu bahanzi bakizamuka bikaryamirwa.
Akomoza ku cyifuzo cye,
yagize ati: “Abo bantu basa nk’aho badufungira imipaka, nibareke dusesere natwe
tugende twirebere kuko umuziki ntabwo ari umupira, ngo uvuge ngo mwabaye benshi
barasimbuza. Uko mwaba mungana mwese murajyamo kuko hari n’abatangiye umuziki kera
kandi bakiwukora.”
Uyu muhanzi ufite inyota
yo kugera kure, yatangaje ko aya makimbirane akunze kuvugwa hagati y’abahanzi azanira
inyungu ba nyirubwite gusa, kuko usanga arangaza abafana ntibashobore guhanga
amaso ku mpano nshya ziri kuvuka mu muziki umunsi ku wundi
Tonny Bell yavuze ko ari
mu nzira zo gushyira hanze indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi bazwi mu muziki
nyarwanda, ahishura ko hari aho yagiye akomanga asaba collabo bakamutera umugongo.
Yashimiye abakomeje kumushyigikira muri uru rugendo, asaba abakunzi b’umuziki
nyarwanda kurushaho kumutera ingabo mu bitugu.
Umuhanzi Tonny Bell yavuze ko urugendo rwo kumenyekanisha ibihangano rukomeje kuzamo inzitizi
Yahishuye ko mu minsi iri imbere aratangira gushyira hanze indirimbo yakoranye n'abahanzi bafite izina mu muziki nyarwanda
Kanda hano urebe ikiganiro cyose InyaRwanda yagiranye na Tonny Bell
TANGA IGITECYEREZO