Ibinyacumi bigiye kuba bitandatu irushanwa rya Nyampinga wa Uganda rivutse, kugeza ubu rikaba rimaze kuba ikiraro cyo gutinyuka kw’abari n’abategarugori.
Niba ukurikiranira hafi imyidagaduro ishingiye ku marushanwa y’ubwiza, uzi ko Uganda yinjiye mu bihe byo gushaka uzakorera mu ngata Miss Hannah Karema Tumukunde wambaye ikamba rya Miss Uganda 2023.
Tugiye kwitsa ku baheruka kwegukana iri rushanwa mu myaka yaza 2010 tunagaruka gato kuri iri rushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga wa Uganda ryatangiye kubaho muri 1967.
Guhera icyo gihe, abagiye batsinda bose bagiye babona amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’isi [Miss World].
Miss Uganda wa mbere yitwaga Rosemary Salmon, icyo gihe yahagarariye Uganda mu marushanwa y’ubwiza ya Miss World yabereye muri London.
Iri rushanwa kuva ryatangira ryagiye rikora ibikorwa bitandukanye byo gufasha n’ibindi byafashishije umuryango rusange w’abanyafurika.
Muri 2014, Gen [Rtd] Salim Saleh yatangaje ko umuryango we udaharanira inyungu ugiye gutangira gukorana n’abategura iri rushanwa hagamijwe kuzamura uruhare rw’iri rushanwa mu guteza ubuhinzi imbere.
Sylvina Namutebbi
Sylvia Wilson Namutebbi Alibhai ni umunyamideli wamamaye mu marushanwa y’ubwiza yabaye Nyampinga wa Uganda muri 2011 akaba yarahagarariye iki gihugu mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi.
Namutebi avuka kuri Paul Ssekuwanda muri Wakiso. Yasoreje Kaminuza mu ishami rya Human Resources Management muri Kaminuza ya Makerere.
Muri 2011 ubwo yegukanaga ikamba atsinze abagera kuri 18 bari bahanganye, yari afite imyaka 23, afata umwanzuro wo kureka akazi yakoraga yinjira mu marushanwa y’ubwiza.
Muri uwo mwaka yahagarariye iki gihugu mu marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’isi, muri 2019 yari mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Uganda.
Muri 2015 yambitswe impeta na Ali Alibhai umuherwe wo muri Uganda baje gushyingiranwa muri 2017.
Phiona Bizzu
Yabaye Miss Uganda 2022. Nyuma y’igihe kitari gito amaze yambaye iri kamba, avuga ko ameze neza nyuma ya byinshi yanyuzemo.
Yakoze ku mishinga itandukanye yo gufasha abana, abakobwa n’abogore aho yitaga ku bibazo by’ingutu nk’inda ziterwa abangavu. Urukundo rwe rwo gufasha abana rwatumye kuri ubu ari mu bakozi ba Child’s i Foundation.
Stellah Nantumbwe [Ellah]
Stella Nantumbwe wavutse mu 1991 yabaye Nyampinga wa Uganda 2013. Yaje guhagararira iki gihugu muri Big Brother Africa mu mwaka wa 2014.
Stella yasoreje amasomo ya Kaminuza mu bijyanye na Businee Computing muri Kaminuza ya Greenwich mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa London mu Bwongereza.
Muri Nzeri 2013 yahagarariye Uganda muri Miss World yaberye mu gace ka Bali ho muri Indonesia. Yagiye akina muri filime zitandukanye nka El Cuerpo del Deseo hagati ya 2016 na 2017.
Leah Kalanguka
Leah Kalanguka yegukanye ikamba rya Miss Uganda 2014 anahagararira igihugu muri Miss World 2014. Se umubyara ni umukozi wa Minisiteri y’Ubucuruzi, Igenamigambi n’Ubukungu naho Nyina akaba umwalimu muri Kaminuza ya Makerere.
Yasoreke Kaminuza muri Makerere mu birebana na mudasobwa hari muri 2015. Yagaragaye muri filime yitwa Sipi the Movie. Yaje kwinjira mu marushanwa y’imideli ya World Next Top aho yegukanye ikamba rya Miss People’s Choice nyuma yuko agize amajwi menshi mu irushanwa.
Zahra Nakiyaga
Yabaye Miss Uganda 2015, icyo gihe yari afite imyaka 23. Yaje guhagararira igihugu cye muri Miss World yabereye mu gace ka Sanya mu Bushinwa.
Nakiyaga wavutse kuri Hajjati Mariam Nabwire n’umushabitsi Hajji Mohammad Kiyaga, yasoreje amasomo muri Kaminuza ya Makerere.
Leah Kagasa
Ni umunyamideli uri mu bamikazi b’ubwiza aho yabaye Miss Uganda 2016, akaba yarahagarariye iki gihugu muri Miss World yabereye i Washington DC.
Kugeza n’ubu aracyagaragara mu bikorwa bya Miss Uganda byo gufasha abatishoboye. Yasoreje Kaminuza mu birebana na Marketing muri Kaminuza ya Makerere.
Yizeho kandi amasomo y’ibirebana n’indege aho yakuye impamyabumenyi mu ishuri rya Uganda Aviation. Mu bihe yari yambaye ikamba, yakoze ku mishinga irimo guharanira ko abaturage babona amazi meza.
Quiin Abenakyo
Yabaye Nyampinga wa Uganda w’umwaka wa 2018, ahagararira iki gihugu muri Miss World mu Bushinwa aho yanakuye ikamba raya Miss World Africa 2018.
Yabashije gutsinda muri 'Head to head challenge' aza no kugera muri Top 5. Ni we wa mbere muri Uganda wari ubashije kugera kuri aka gahigo.
Yasoreje amasomo mu ishami rya Business Computing muri Kaminuza ya Makerere. Muri 2018 ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Uganda, Zari Hassan ni we wari uyoboye akanama nkemurampaka.
Oliver Nakakande
Yavukiye mu muryango w’abana 6, abura Nyina umubyara ubwo yari afite imyaka 18. Se ari mu bayobozi ba Uganda. Uyu mukobwa yasoreje amasomo ya Kaminuza mu itangazamakuru. Yaje gukomereza icyiciro cya Gatatu muri Marketing i Dubai. Yatojwe na Se wabo gufata amafoto.
Elizabeth BugayaYabaye Igisonga cya mbere cya Miss Uganda 2019, kaba yarambitswe ikamba bivuye ku kuba Miss Nakakande atari akibasha kuzuza neza inshingano kubera amasomo.
TANGA IGITECYEREZO