RFL
Kigali

Kigali : Umukozi w'Umurenge yatewe ibyuma arapfa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:22/04/2024 13:22
0


Umukozi w'Umurenge wa Remera mu mujyi wa Kigali yatewe ibyuma ajyanwa mu bitaro ariko apfirayo .



Umukozi ushinzwe Ibikorwa remezo n'imicungire y'ubutaka mu Murenge wa Remera mu karere ka Gasabo  witwa, Elyse Ndamyimana yatezwe n’abagizi ba nabi bamuteragura ibyuma bimuviramo urupfu.

Amakuru  dukesha Umuseke.rw avuga ko ubwo  bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Mata 2024  ubwo Ndamyimana Elyse yatemaguwe n'abo bagizi ba nabi ubwo yatahaga.

Bivugwa  ko nyakwigendera yateraguwe ibyuma mu ijosi no mu misaya, abaturage bamugezeho bwa mbere  bamujyanye  kwa muganga ariko apfira mu Bitaro bya Kacyiru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Déo Rugabirwa, yavuze ko ibyo byabaye hagati ya saa Tatu na saa Yine z’ijoro, mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo abahitanye nyakwigendera bashyikirizwe  ubutabera .







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND