RFL
Kigali

Leo Neiva wanyuze muri Young Africans yavuze ikipe abona izatwara UEFA Champions League

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:22/04/2024 11:25
0


Leo Neiva wamamaye atoza amakipe yo muri Africa harimo na Young Africans yo muri Tanzania, n'andi yo ku mugabane wa America, yagaragaje ikipe abona izatwara UEFA Champions League, umunzane uhengamira kwa Real Madrid.



Leon Neiva yatangiye avuga ko Real Madrid ya Carlo Ancelotti ari imwe mu makipe yageze muri kimwe cya kabiri biyisabye kuzamuka umusozi, kubera ko yakuyeyo Man City muri kimwe cya Kane, ikipe yari ifite iki gikombe giheruka.

Yakomeje avuga ko buri mukinnyi uri muri Real Madrid aba azi igisobanuro cya UEFA Champions League, kugeza ubwo umuzamu wa Gatatu muri Real Madrid, Andriy Lunin, ariwe wafashije Real Madrid kwikura imbere ya Manchester City nyuma yo gukuramo Penaliti.

Nubwo Leon Neiva yagarutse kuri Real Madrid, yavuze ko igifite umusozi wo kuzamuka, kubera muri kimwe cya kabiri izahura na Bayern Munich, yabasha kuyisezerera, ikazahura hagati ya Brussia Dortmund na Paris Saint-Germain ku mukino wa nyuma. 

Umunya Brazil, Leo Neiva, watoje amakipe yo muri Africa y' Uburasirazuba harimo Vipers yo muri Uganda, Young Africans yo muri Tanzania na Al-Merrikh SC yo muri Sudan, amahirwe menshi arayaha Real Madrid.

Yagize ati: "Ikipe igaragaza ko ishaka UEFA Champions League ni Real Madrid. Gusa izikura hagati yayo na Bayern Munich muri kimwe cya kabiri, izaba ifite amahirwe yo gutwara igikombe."

"Iyo urebye amateka ya Real Madrid, yaba aya vuba n'aya kera, iguma kurushaho kuba nziza ukurikije uko irushanwa ririmo gukura. Real Madrid iramutse igeze ku mukino wa nyuma, nabwo ntabwo byaba byoroshye mu gihe na Paris Saint-Germain yaba yaratsinze Brussia Dorymund. Na PSG yagaragaje ko ishaka iki gikombe ubwo yatsindaga FC Barcelona.

Real Madrid niyo naguma guha amahirwe cyane, kubera ko n'urwego rw'abakinnyi ifite, bagaragaza ko nta mikino. Navuga nka Vinicius, Bellingham Rodryigo n'abandi. UEFA Champions League iracyarimo abakinnyi bayishaka nka Harry Kane wa Bayern Munich, Mbappe wa PSG n'abandi, gusa iyo urebye ubona bose Real Madrid ibarusha imbaraga".


Umutoza ukomoka muri Brazil Leo Neiva yagaragaje Real Madrid nk'ikipe ifite amahirwe yo gutwara UEFA Champions League 


Real Madrid ifite umusozi wo kuzamuka muri kimwe cya kabiri aho izakina na Bayern Munich 


Abakinnyi ba Bayern Munich nabo barashaka iki gikombe 


Undi mukino utegerejwe muri kimwe cya kabiri, ni uwa Paris Saint-Germain na Brussia Dortmund 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND