RFL
Kigali

Kwibuka30: I Burasirazuba bibutse abari abakozi ba Leta bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:22/04/2024 10:55
0


Mu Ntara y'Iburasirazuba habereye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi b'amaperefegitura, superefegitura ndetse n'amakomini yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.



Ku cyumweru tariki ya 21 Mata 2024 ku biro by'Intara y'Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi b'amaperefegitura na superefegitura byahujwe bikaba Intara y’Iburasirazuba, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakoraga mu mapefegitura harimo uwari Perefe wa Perefegitura ya Kibungo, Ruzindana Godfoid, ndetse n'abakozi 19 bakoreraga perefegitura na superefegitura byahujwe bikaba Intara y'Iburasirazuba, mu gihe abari abakozi b'amakomini 4 yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana ari 25.

Mu buhamya bwatanzwe Gatera Faustin, wakoreraga muri Komini ya Muhazi, yavuze ko Abatutsi bari abakozi ba Leta batotezwaga ndetse anavuga ko uwari Burugumesitiri wa Komini Bicumbi Semanza Laurent na Gatete Jean Baptiste wayoboye Komini Murambi bagize uruhare mu gutoteza Abatutsi anavuga ko hari inama zaberaga i Rwamagana zabaga zirimo abo bayobozi zigakurikirwa no gutoteza Abatutsi.

Uwari ahagarariye imiryango y'abari abakozi ba Leta bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Madamu Bucyeye Ignatienne yashimiye ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba uburyo bwafashije imiryango y'ahari abakozi ba Leta kwibuka abari abakozi ba Leta no gufasha abo mu miryango yabo batishoboye kwiyubaka. Yanashimiye Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa, mu ijambo rye yavuze ko abari abakozi ba Leta bahohoterwaga mu mirimo bakoraga anasaba abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Leta kurwanya amacakubiri.

Yagize ati: “Umututsi wagiraga n’amahirwe yo kubona akazi, yaratotezwaga kugeza agataye agahunga. Yatotezwaga n’abo bakorana cyangwa bakamuteza abaturage n’abari bashinzwe inzego z’umutekano icyo gihe. Dufite umukoro wo gukomera ku gihango no kurwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’izindi mvugo zihembera urwango mu banyarwanda”.


Guverineri Rubingisa Pudence yasabye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi b'amaperefegitura amasuperefegitura n'amakomini yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana kurwanya amacakubiri

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko abari abakozi ba Leta batotezwaga mu kazi. Yagize ati: “Turibuka abahoze ari abakozi ba Leta nkatwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagenzi bacu, bamwe bagambaniwe na bagenzi babo bakoranaga. 

Turibukiranya ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yashyizwe mu bikorwa n’abari bafite inshingano nk’izo dufite ubungubu. Turibukiranya kandi ko bimwe mu byaranze akazi mbere ya Jenoside harimo guhezwa mu mirimo imwe, irondabwoko n’irondakarere haba mu kwiga, mu gusaba akazi  no kugahabwa .”


Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko Abatutsi bakoreraga Leta batotezwaga na bagenzi babo bakoranaga 

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu byumweru bibiri, mu Ntara y'Iburasirazuba hishwe Abatutsi barenga 350.000 bashyinguwe mu Nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zigera Kuri 36 muri bo abarenga ibihumbi 83 biciwe mu karere ka Rwamagana bashyingurwa mu nzibutso zigera kuri 11 za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.














Hibutswe abari abakozi b'amaperefegitura, amasuperefegitura n'amakomini yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND