RFL
Kigali

Avugwa i Burayi muri Siporo: Aaron Ramsdale, Jack Grealish, FC Barcelona mu kazi kose

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:22/04/2024 10:28
0


Ubwo habura imikino mike ngo shampiyona zasozwe hirya no hino ku isi, amakipe yatangiye kwitekerezaho, anatangira gutekereza ku bakinnyi yazagura kugira ngo azarusheho gukomera.



Hamaze iminsi havugwa abatoza bafashe umwanzuro ko bazatandukana n'amakipe batoza, gusa uko haje isoko ry'igura n'igurisha ni na ko n'abakinnyi bahinduranya amakipe yabo.

Reka duhere mu Kinyamakuru Sports cyo muri Esipanye, cyanditse ko FC Barcelona yifuza umunya Colombia ukinira Liverpool.

FC Barcelona nyuma yo kutagaragaza ubushongore n'ubukaka bwayo muri uyu mwaka w'imikino, yasanze igisubizo cyaba Luis Diaz, umunya Colombia ukinira Liverpool w'imyaka 27 y'amavuko.

Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko Wolves yifuza umuzamu mushya wo gusimbura umunya Portugal Jose Sa usanzwe ayikinira mu izamu.

Abazamu bahabwa amahirwe yo gusimbura Jose Sa muri Wolves harimo Aaron Ramsdale wa Arsenal, Caoimhin Kelleher umunya Repubulika ya Ireland ukinira Liverpool na Anthony Patterson wa Sunderland.

Football Insider yanditse ko Manchester City ishobora kuzatandukana n'umwongereza Jack Grealish, nyuma y'uko atakibona umwanya ubanza mu kibuga. Kugeza ubu umwanya wa Jack Grealish usigaye warigaruriwe n'Umubirigi Jeremy Doku.

Ikinyamakuru The Goal na Sports yo muri Esipanye, byanditse ko FC Barcelona iteganya kuzatandukana n'umunya Uruguay ukina mu bwugarizi Ronald Araujo.

The Sun yagarutse yandika ko Crystal Palace mu mpeshyi ishobora kuzasinyisha umunya Nigeria, Raphael Onyedika, ukinira ikipe ya Club Bruges yo mu Bubiligi.

Ikinyamakuru L'Equipe cyo mu Bufaransa, gifite inkuru ivuga ko Arsenal, Manchester United na Liverpool, izo kipe zirifuza Ferland Mendy Umufaransa w'imyaka 28 ukina mu bwugarizi bwa Real Madrid.

The Mirror yanditse ko Arsenal, Liverpool na Man City, ziri kwifuza myugariro wa Wolves w'imyaka 22 Rayan Ait-Nouri.

Tuttosport yo mu Butaliyani, yanditse ko mu mpeshyi, Arsenal ishobora kwishyura Miliyoni 60£, ku munya Serbia Dusan Vlahovic ukinira Juventus.

Caliciomercato yo mu Butaliyani yavuze ko Newcastle United na Manchester United zikomeje kwifuza umufaransa w'imyaka 29 y'amavuko Adrien Rabiot, akaba abarizwa muri Juventus.


Inkuru igaragara mu Kinyamakuru Caliciomercato, uvuga ko amakipe atandukanye harimo na Manchester United yifuza umufana Adrien Rabiot


Nyuma yo kutabona umwanya uhagije muri Man City Ikinyamakuru Football Insider cyavuze ko mu mpeshyi Jack Grealish azaba ari ku isoko


L'Equipe yavuze ko Ferland Mendy yifuza n'amakipe arimo Arsenal, Liverpool na Man United 


Ikinyamakuru Sports cyavuze ko mu mpeshyi FC Barcelona yifuza Umunya Colombia ukinira Liverpool Luis Diaz 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND