RFL
Kigali

NBA Playoffs: Amakipe yatangiye kwibikaho intsinzi ku mikino ya mbere

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:22/04/2024 8:01
0


Kuva ku itariki 21 Mata imikino ya NBA Playoffs yatangiye gukinwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ikipe itsinze indi ikomeza muri kimwe cya Kabiri.



Buri kipe iri mu mikino ya Playoffs yakira imikino itatu, ubwo bivuze ko amakipe abiri ahura inshuro esheshatu, maze itsinze imikino myinshi ikaba ariyo ikomeza mu cyiciro gikurikira. Iyo amakipe yombi atsinze  imikino itatu, hongerwaho uwa karindwi wa Kamarampaka.

Imikino yabimburiye indi muri NBA Playoffs yabaye, New York Knicks yatsinze Philadelphia amanota 111 ku 104.

Denver Nuggets ifite igikombe giheruka, yacakiranye na Los Angeles Lakers ikinamo LeBron James, umukino urangira Denver Nuggets itsinze amanota 114 ku 103 ya Los Angeles Lakers.

Boston Celtics yazamutse ari iya mbere muri NBA Regular Season, imikino yayo muri kimwe cya Kane iri gucakirana na Miami Heat, aho umukino wa mbere Boston Celtics yatsinze amanota 114 kuri 94. Undi mukino wakinwe ku cyumweru, Los Angeles Clippers yatsinze Dallas Mavericks amanota 109 kuri 97.

Kuri  uyu wa Mbere, nabwo hakinwaga imikino ibiri ya NBA Playoffs muri kimwe cya Kane, aho amakipe yose akomeje gukina imikino ya mbere.

Milwaukee Bucks yatinze Indiana Pacers amanota 109 kuri 94, naho Oklahoma City Thunder itsinda New Orleans Pelicans amanota 94 kuri 92.


Los Angeles Lakers umukino wa mbere wa NBA Playoffs yatsinzwe na Denver Nuggets 


Boston Celtics yatangiye itsinda Miami Heat muri NBA Playoffs









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND