RFL
Kigali

Eminem yizihije imyaka 16 ishize atanywa inzoga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/04/2024 16:52
0


Ni ibyishimo ku muraperi w'icyamamare, Eminem, umaze igihe yararetse kunywa inzoga, aho ubu yizihije imyaka 16 ishize ntagasembuye kamugera mu kanwa.



Marshall Mathers II umuraperi kabuhariwe akaba n'umwanditsi w'indirimbo wamamaye ku izina rya Eminem cyangwa Slim Shady, yaciye agahigo ko kuba amaze imyaka 16 yarafashe umwanzuro wananiye benshi wo kureka inzoga.

Abinyujije kuri Instagram ye, Eminem yasangije abamukurikira ifoto y'igiceri cyanditseho imyaka 16 yahawe nyuma yo kumara iyi myaka yarahagaritse ibisindisha. Iki giceri ubusanzwe gihabwa umuntu wahagaritse inzoga akagana inzira ya 'Sobriety' yo kubaho ntagisindisha afata. Babihabwa kuva ku minsi irindwi.

Uyu muraperi yahawe igiceri cya 'Sobriety Chip' cy'imyaka 16 ishize ntanzoga anywa

Eminem wiyise 'Rap God', uretse kuba atanywa inzoga, ntanubwo akinywa itabi dore ko yabirekeye rimwe byose. Kubazi cyane uyu muraperi baribuka ko mu 2007 aribwo yajyanywe mu bitaro yagize 'Overdose' nyuma yo kurengwa n'inzoga n'ibinini b'iyobyubwenge 20 yari yanywereye rimwe. Iki gihe Eminem yahise anjyanywa muri Rehab aho yamaze igihe akurikiranywa n'inzobere mu gufasha abantu kureka ibiyobyabwenge.

Kuva mu 2008 Eminem yasezey kubisindisha hamwe n'itabi

Mu 2008 Eminem nibwo yatangaje ko yaretse inzoga n'itabi, gusa benshi babigira urwenya kuko bumvaga uyu muraperi atabasha kubishobora dore ko yari ari mu bahanzi bafata ibiyobyabwenge byinshi muri Amerika. Kugeza ubu Eminem yerekanye ko yabishoboye akaba agejeje imyaka 16 ntanzoga anywa.

Eminem yaraherutse gutangaza ko kuva yareka inzoga byamuzaniye ibyishimo mu buzima bwe

Mu 2023 mu kiganiro kinyura kuri murandasi 'Podcast' cya Paul Rosenberg, Eminem yagarutse ku rugendo rwe rwo guhagarika kunywa inzoga agira ati: ''Kubaho ntanywa inzoga byabanje ku ngora cyane, nicyo kintu nakoze gikomeye mu buzima. Nubwo nkibitangira byangoye ariko byanzaniye ibyishimo mu buzima bwanjye. Ibintu byose byabaye bishya kuri njye kuva nareka inzoga''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND