Oladapo Daniel Oyebanjo [D’banj] yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze yinjiye mu muziki akorwa ku mutima n’uburyo abantu bamugaragarije urukundo.
D’banj w’imyaka 43 yongeye kwerekana ko akiri wese anyura
ibihumbi by’abantu bari bateraniye ku kirwa cya Victoria muri Terra Kulture
Arena.
Nyuma yo gutaramira yashyize hanze ubutumwa bw’ishimwe, avuga ko yishimiye uko baje kwifatanya na we yizihiza imyaka 20 amaze atangiye
umuziki.
Akomoza ku kuba atari azi ko abantu bari bamufitiye urukumbuzi
bigeze ku rwego yabibonyeho.
Uyu mugabo wahuje umuziki n’ishoramari rishingiye ku
myidagaduro,umutungo we ubarirwa muri Miliyoni zigera kuri 15 z’amadorali.
Iki gitaramo yakoze yizihiza imyaka 20 amaze, cyayobowe
na Lasisi Elenu umaze gushinga imizi bitewe n’amashusho agenda asangiza abamukurikira
ku mbuga nkoranyambaga akurikirwaho na za Miliyoni.
Nas Boi wari mu bahanzi bashyigikiye D’banj ni we wabanje ku
rubyiniro ubundi uyu mugabo afashishijwe na 14 Piece Band irimo Lekan Babalola
wahatanye muri Grammy inshuro ebyiri atanga ibyishimo bitagabanyije.
Zimwe mu ndirimbo D’banj yaririmbye zirimo Why Me, Olorun
Ma Je, Igwe, Suddenly, Endowed, On Top of The World, Give
It To Me na Tongolo.
Yagiye anyuzamo kandi akaririmba izo yakoranye n’abandi
bahanzi nka Timaya, Reekado Banks, umushyushyarugamba wa D’banj na we yakoze
akazi katoroshye MC Jimmy.
Mu gusoza D’banj yatangaje ko yitegura gutangira gukorera
ibitaramo by’uruhererekane mu mijyi itandukanye kandi ko agiye gushyira hanze
umuzingo mushya.
TANGA IGITECYEREZO