RFL
Kigali

Caleb wakiniye Rayon Sports yavuze impamvu yatandukanye na Al Ahly Benghazi atakiniye umukino n'umwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/04/2024 16:54
0


Bimenyimana Bonfils Caleb wakiniye ikipe ya Rayon Sports, yavuze impamvu aheruka gutandukana n'ikipe ya Al Ahly Benghazi yo muri Libya atigeze akinira umukino n'umwe.



Mu mpeshyi y'umwaka ushize nibwo uyu mukinnyi ukomoka mu Burundi yerekeje muri iyi kipe ya Al Ahly Benghazi atanzweho  hafi miliyoni 450 z'Amanyarwanda ku masezerano y'imyaka 2 yari yashyizeho umukono.

Nyuma y’uko uyu rutahizamu amaze gusinyira iyi kipe, yahise ahura n'ikibazo cy'imvune ikomeye akigiriye mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika ikipe ye y'igihugu y'u Burundi ,Intambamurungamba yari yakinnyemo na Cameroon tariki 12 Nzeri 2023.

Guhera icyo gihe kugeza ubu ntabwo Bimenyimana Bonfils Caleb arakira none ku munsi w'ejo kuwa Kane Al Ahly  Benghazi atari yagakiniye umukino n'umwe yatandukanye nawe ku bw'umvikane.

Uyu mukinnyi yatangaje ko ariwe wisabiye ngo atandukane n'iyi kipe bitewe nuko kuva yavukina nta kintu na kimwe iyi kipe yamufashije.

Yagize ati " Ni njyewe wasabye ko duhagarika amasezerano na Al Ahly Benghazi kubera ko kuva navunika, iyi kipe nta kintu na kimwe yamfashije. Nabasabye ko twatandukana ku bwumvikane, ntabwo ari kipe yampagaritse ni njyewe wabyisabiye.

Yakomeje agira ati " Bambwiye ko ntegetswe gusubira gukina muri uku kwezi kwa Mata ndabahakanira kubera ko bambwira ko bashaka kuzana undi mukinyi nanjye ndababwira ngo bamuzane nta kibazo. 

Nabasabye ko bampa amafaranga yanjye kandi yose barayampaye. Ubwa mbere bampaye amafaranga ibihumbi 200 by'amadorari maze nyuma bampa ibihumbi  300 harimo nayo kwivuza".

Bimenyimana Bonfils Caleb yakiniye Rayon Sports hagati ya 2017 na 2019 ndetse ari naho yamenyekaniye cyane nyuma akomereza mu yandi makipe yo ku mugabane w'u Burayi kugeza agarutse  muri Afurika ajya muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y'Epfo ahakina umwaka umwe abona kujya muri Al Ahly Benghazi.


Bimenyimana Bonfils Caleb wagize ikibazo cy'imvune ikomeye


Caleb yagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND