Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro n'uwahoze ayobora Liberia, Madamu Ellen Johnson Sirleaf ndetse nyuma yo kuganira bombi bitabiriye inama ihuje abagore baturutse mu bihugu 19.
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 19 Mata 2024 Perezida Kagame yabonye n'uwahoze ari ayobora Liberia bagirana ibiganiro mbere y'inama bombi bitabiriye guhuza abagore bari mu buyobozi ku mugabare wa Afurika yiswe Amujae High-Level Leadership Forum.
Iyi nama itegurwa n'Umuryango ugamije gushyigikira abagore bari mu buyobozi mu nzego za Leta n'abahawe izindi nshingano mu bigo bikomeye ku mugabare wa Afurika.
Uyu Muryango witwa Ellen Johnson Sirleaf Presidential Center for Women and Development (EJS Center) ukaba warashinzwe mu 2018 ushinzwe n'uyu mugore wahoze ari Perezida wa Liberia.
Iyi nama uyu mwaka biteganyijwe ko izitabirwa n'abagore 42 baturutse mu bihugu 19 barimo n'umunyarwanda Clara Akamanzi uyobora NBA Africa ndetse na Perezida Kagame ari mu batanze ibiganiro ku munsi wa mbere .
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Madamu Ellen Johnson Sirleaf
TANGA IGITECYEREZO