RFL
Kigali

Yakaswe ubugabo azira umwenda w'ibihumbi 17 Frw

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:19/04/2024 12:54
0


Umugabo ufite imyaka 42 wo mu gihugu cya Kenya arembeye mu bitaro nyuma y'uko akatswe ubugabo n'abantu batanu bamushinjaga kutabishyura Amashilingi ya Kenya 1800.



Amakuru avuga ko uwo mugabo yakaswe ubugabo n'abagore babiri barikumwe n'abagabo batatu ubwo bamusangaga aho atuye kuwa Gatatu tariki 17 Mata 2024 

Nyuma yo kumukata ubugabo, abatuye mu Mudugudu wa Obwari mu Ntara ya Kisii  bamukoreye ubutabazi bamujyana ku ivuriro ryitwa New Hope. 

Polisi ivuga ko abapolisi bakorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Igonga basuye uwo mugabo aho arwariye bemeza ko arimo kwitabwaho kandi arimo kuroherwa ndetse ko abaganga bakomeje kumuha ubuvuzi bwihariye.

Ivomo: Nairobi news 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND