Ibiganiro byaryoshye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho yacicikanye y’iminota 2 n’amasegonda 9’, agaragaza Pasiteri Hakim Mbarushimana wo mu Itorero Blessing Miracles Church Kanombe ahanurira umukinnyi wa filime, Umunyana Annalisa wamenye nka Mama Sava kuzakora ubukwe na Niyitegeka Gratien uzwi nka ‘Papa Sava’.
Aya
mashusho yashyizwe ku rubuga rw’iri torero tariki 29 Ukuboza 2023; ariko
yatangiye gusakara cyane ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu mu ijoro ryo kuri
uyu wa Kane tariki 18 Mata 2024, buri wese atangaho ibitekerezo bijyanye n’uko
abyumva.
Mu biganiro
binyuranye iri torero ritambutse ku muyoboro wa Youtube, bagaragaza ko bahaye
ikaze buri wese ‘mu nzu y’ibisubizo (Blessing Miracles Church) .
Ubwo iri
torero ryashyiraga hanze ibyaranze iteraniro ryo kuri iriya tariki, bagize bati
“Ubutabazi bwihuse! Mama Sava n’abandi barenga 20 batabawe n’Imana mu buryo
bwihuse cyane, ngwino nawe urebe.”
Amashusho y’iminota
38 n’amasegonda 30’, atangira Pasiteri Hakim Mbarushimana ahanurira abantu
banyuranye barimo n’umugore wari umaze igihe ababara mu myanya y’ibanga.
Ku munota
wa Karindwi (7) nibwo ahagurutsa Mama Sava akamubwira ko hari ibintu bikomeye Imana
imweretse yari amaze ibihe ari kunyuramo bitari byiza ku buzima bwe, birimo no
kurya ibiryo akumva arababara mu nda. Mama Sava ati 'yego, nibyo?'
Pasiteri
Hakim abaza Mama Sava niba yiteguye kumva ibyo agiye kumuhanurira, Mama Sava
asubiza ko yiteguye. Hakim akomeza agira ati "Imana irambwiye ngo nyuma
y'iyi myaka yose ntabwo urigera ukora 'Divorce' kuko ndabona hari isezerano
ry'uyu mugabo wawe."
Mu
gusubiza, Mama Sava yavuze ko ataratandukana n'umugabo wa mbere. Ati "Ntabwo
turatandukana, yego!
Pasiteri
Hakim yahise abwira Mama Sava ko binyuze mu ijwi ry'Imana abona ko agiye
gutandukana n'umugabo we wa mbere hanyuma agakora ubukwe na Papa Sava.
Pasiteri
Hakim yabwiye Mama Sava ko Imana imweretse ko namara gutandukana n’umugabo we
wa mbere, azakora ubukwe bw’icyubahiro.
Agira ati
"Imana irambwiye ngo ugiye gutandukana nawe(umugabo) numara gutandukana
nawe, nkubwire umugabo Imana iri kunyereka, hari ubukwe bw'icyubahiro
bumanutse, umva ikintu kigutunguye, Papa Sava niwe uzaba umugabo wawe.
Hakim
yabwiye Mama Sava ko ibyo ahanuye abihagazeho, kandi ko Yesu akwiye kwamamara mu
mahanga yose. Mama Sava agaragara nk'umuntu utunguwe mu buryo bukomeye, ariko
Hakim amubwira ko Imana yumvishije Papa Sava 'urukundo rwawe'. Ati “Uri umugore
mwiza cyane."
Yabwiye
Mama Sava ko Imana imweretse ko mu myaka ibiri ishize, Papa Sava yigeze
kumubwira ko amwishimiye cyane. Mama Sava abajijwe niba ari byo yagize ati
"Byarabaye."
Hakim ati
"Kugirango umenye ko ari Imana iri kunkoresha yahise agukubita akabizu
(Bizzu) ko ku itama ngo cher, ntabwo byari muri filime mu izina rya Yesu, byari
ukuri. Kandi nawe mu mutima wawe urindiriye iryo jambo, tuzagushyingira hano na
Papa Sava."
Pasiteri
Hakim yabwiye Mama Sava kujya gutandukana n'umugabo we, hanyuma akarushinga na
Papa Sava 'kuko ari cyo ategereje'.
Hakim kandi
yabwiye Mama Sava ko bazabyara impanga ebyiri, kandi ko Papa Sava azamukunda nk'uko
bikwiye. Ati "Mwicecekere gusa, uwiteka agiye kubarwanirira."
InyaRwanda
yabonye amakuru yizewe avuga ko Mama Sava yagiye gusengera muri iri torero nk’umukristu
usanzwe, ariko atungurwa n’inyigisho za Pasiteri Hakim.
Uyu mukinnyi wa flime muri we yanze guhakana ibyo Pasiteri Hakim yahanuraga imbere y’Abakristu,ngo mu rwego rwo kutamukoza isoni, ariko iteraniro rihumuje yasabye Pasiteri Hakim ko amashusho y’ubuhanuzi yafashwe atatambutswa ku rubuga rwa Youtube rw’iri torero.
Kugeza ubu, aya mashusho y'ubu buhanuzi akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambanga.Mama Sava yahanuriwe
kuzakora ubukwe na Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava muri filime
Hakim
yabwiye Mama Sava gukora ibishoboka byose agahana gatanya n’umugabo we, ubundi
agakora ‘ubukwe bw’icyubahiro’ na Papa Sava
Pasiteri
Hakim yabwiye Mama Sava ko ibyo avuga bishingiye ku byo yabwiwe n’Imana
Mama Sava yandikiye Pasiteri Hakim amusaba ko amashusho yasibwa ku rubuga rwa Youtube
TANGA IGITECYEREZO