RFL
Kigali

Kureba umukino wa Bugesera na Rayon Sports ni ukwigomwa ikiro cy'inyama

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:19/04/2024 14:11
0


Bugesera FC ubwo yitegura kwakira Rayon Sports ku munsi wa 27 wa Shampiyona y'u Rwanda, yahanitse ibiciro kandi yari ikeneye abafana bo kuyishyigikira kwikura mu nzara za Rayon Sports.



Ku itariki 20 Mata Busera FC izakira Rayon Sports ku mukino w'ununsi wa 27 wa shampiyona "Primus National League". Uyu mukino Bugesera FC irasabwa gutsinda Rayon Sports kugira ngo igume kuzamura icyizere cyo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Kugeza ubu kugira ngo umuntu akurikirane umukino uzahuza Bugesera FC na Rayon Sports amafaranga make agomba kuba afite ni 5,000 Frw amwemerera kurebera ahasanzwe hose. Ni amafaranga menshi kuko bisaba kwigomwa akaboga dore ko ikilo cy'inyama z'imvange ari 4,500 Frw, naho iz'iroti ni 6,000 Frw.

Mu myanya ya VIP kugira ngo ukurikirane umukino wa Bugesera na Rayon Sports, bisaba kwishyura 10,000 rwf. Naho muri VVIP imyanya y'icyubahiro, bisaba kwishyura 20.000 kugira ngo ukurikirane uyu mukino.

Bugesera iherutse kugaragaza ko ifite imbaraga zo gutsinda Rayon Sports, yabikoze mu gikombe cy'amahoro ubwo yayitsinze igitego kimwe ku busa.

Bugesera FC iramutse itsinze umukino ifitanye na Rayon Sports, yahita igira amanota 28, ikaguma guhangana na Sunrise, zishakamo izitwara nabi igaherekeza Etoile de L'est mu kiciro cya kabiri. 


Kureba umukino wa Bugesera na Rayon Sports bisaba kwigomwa ikiro cy'inyama 


Bugesera FC irasabwa gutsinda Rayon Sports kugira ngo igume kuzamura icyizere cyo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND