Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanze icyemezo cyo kwemera Leta ya Palestine mu Muryango w'Abibumbye UN nka Leta yigenga.
Inteko y’Umuryango w’Abibumye ishinzwe umutekano kw’Isi yari yateranye kuwa Kane, yagombaga gutora umwanzuro wari ushyigikiwe n’ibihugu byinshi wo kwemerera Palestine kuba Umunyamuryango wa ONU ariko uwo mugambi waburijwemo na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ubwo yawangaga.
Mu bihugu 15 bigize akanama gashinzwe umutekano Ku Isi u Bwongereza n’u Busuwisi byarifashe ariko ibindi bihugu bigera kuri 12 birimo Algeria, u Buyapani, Mozambique , Koreya y’Epfo, Sierra-Leone, Sloveniya, u Bufaransa, u Bushinwa n’u Burusiya byatoye yego .
Leta zunze ubumwe z’Amerika zo zatoye oya, kubera ko ibarizwa mu bihugu bifite Ijambo rikomeye , ijwi ryayo ryatumye ibihugu byatoye uwo mwanzuro amajwi yabyo aburizwamo .
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zasobanuye ko kugirango Leta ya Palesitine ibe Umunyamuryango w'Umuryango w'Abibumbye, bitagomba kuva muri uyu muryango, ahubwo bigomba kunyura mu mishyikirano itaziguye hagati ya Isiraheli n’ubutegetsi bwa Palestine ivuga ko bucagase kuko byatangajwe n'ibiro Ntaramakuru by'Abongereza Reuters.
Perezida wa Palestine , Mahmoud Abbas, yamaganye icyemezo cy’Amerika, avuga ko kibabangamiye Kandi ko hakenewe ibisobanuro byimbitse .
Leta ya Israel yo yishimiye icyo cyemezo , Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo, Israel Katz, yagize, ati “Icyifuzo cy’urukozasoni kiburiyemo. Iterabwoba ntirihawe igihembo.”
Palestina isanzwe ari indorerezi ihoraho muri ONU. Ni ubwa kabiri yangiwe kuba umunyamuryango. Ubwa mbere byari mu 2011. Yari yongeye kubisaba ishyigikiwe n’ibihugu 140 biyemera nk’igihugu cyigenga .
Ubusanzwe Palesitine yemewe mu mashami amwe n’amwe ya ONU nk'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi n'Umuco ,UNESCO.
Ivomo: AP
TANGA IGITECYEREZO