RFL
Kigali

Yajyanye murambo wa Nyirarume muri Banki kuwusinyisha inguzanyo - VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:19/04/2024 10:08
0


Umugore w’imyaka 42 ukomoka mu gihugu cya Brazil yatawe muri yombi nyuma y’uko azanye mu gatebe nyirarume wari witabye Imana akamusinyisha inguzanyo mu izina rye kandi yamaze kwitaba Imana.



Érika de Souza Vieira Nunes w’imyaka 42 yatawe muri yombi ku kigo cya Polisi giherereye Rio de Janeiro nyuma yo gufatwa yazanye umubiri wa nyirarume wari witabye Imana ashaka gufata ideni mu mazina ya Nyakwigendera.

Uyu mugore yavuze ko uyu mugabo yitwa Paulo Roberto Braaga wari ufite imyaka  68, akaba yari nyirarume. Nyuma yo kwitaba Imana, Vieira yamushyize mu kagare k’abantu bafite ubumuga hanyuma amujyana muri Banki ngo amusinyishe inguzanyo ya $3,250 ni ukuvuga asaga 4,000,000 Frw

Umuyobozi wa Polisi muri aka gace, Fabio Souza yatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 68 bamuzanye mu kagare muri Banki nyuma y’amasaha abiri yitabye Imana nk’uko ikinyamakuru CNN Brazil kibitangaza.

Nyuma y’uko abakozi ba Banki baketse uwo mugore bakamuhururiza Polisi, uyu mugore yatangaje ko yitaga cyane kuri uyu mugabo ndetse mu iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu mugore afite isano rya hafi n’uyu Braga witabye Imana.

Nyuma y’uko uyu mugore ajyanwe gufungwa, umubiri wa Braga wahise ujyanwa ku bitaro kugira ngo bakore iperereza bamenye icyamuhitanye ndetse bakurikirane uwo mugore ku mpamvu yo gusinyisha inguzanyo umuntu witabye Imana.  

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND