RFL
Kigali

Kenya: Umugaba Mukuru w'Ingabo yapfiriye mu mpanuka yahitanye abasirikare bakuru umunani

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:18/04/2024 22:57
1


Umugaba Mukuru w'Ingabo za Kenya yapfiriye mu mpanuka yahitanye abasirikare bakuru umunani, mu gihe harakotse abandi babiri.



Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, General Francis Omondi Ogolla  n’abasirikare bakuru umunani bari kumwe, bapfuye baguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yabaye mu masaha ya Saa cyenda.

Indege ya gisirikare yari itwaye abo basirikare yakoze impanuka ubwo yafatwaga n’inkongi y’umuriro nyuma y’uko abo bayobozi b’igisirikare bari bavuye gusura ingabo zoherejwe Kurwanya agatsiko k'abiba amatungo mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Kenya.

Iyi ndege ikaba yamanutse mu kirere  nyuma y'umwanya muto ihagurutse ku ishuri ry’abahungu rya ‘Cheptulel Boys Secondary School’ mu gace ka  West Pokot County.

Perezida wa Kenya William Ruto, yavuze ko Abasirikare babiri nibo barokotse muri iyo mpanuka, bajyanwa mu Bitaro.

Avuga Ku rupfu rwa General Ogolla  yagize ati “Igihugu cyacu gitakaje umwe mu ba Jenerali bacyo b’ingenzi”.

General Francis Ogolla amaze imyaka 40 mu gisirikare cya Kenya akaba yarinjiyemo afite imyaka 23 y'amavuko ndetse amaze igihe mu buyobozi bw'igisirikare cya Kenya.

Perezida William yatangaje ko kuva ejo Kuwa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024 kugeza tariki ya 21 Mata 2024 ari icyunamo mu gihugu hose kubera urupfu rw'abo basirikare.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyigena janvie1 week ago
    Ok





Inyarwanda BACKGROUND