RFL
Kigali

Abadipolomate b'Abafaransa birukanwe ku butaka bwa bwa Burkina Faso

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:18/04/2024 18:02
0


Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Burkina Faso yamenyesheje Ambasade y'Abafaransa muri icyo gihugu ko abadipolomate babwo batatu bahawe amasaha 48 yo kuva muri icyo gihugu.



Kuri uyu wa Kane Tariki ya 18 Mata 2024, ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa AFP byatangaje ko byatahuye inyandiko yandikiwe Ambasade y'Abafaransa imenyesha iyirukanwa ry'Abafansa bari mu butumwa bwa Leta y'u Bufaransa mu gihugu cya Burkina Faso, basabwa kuva muri icyo gihugu kubera ibikorwa bakekwaho kugiramo uruhare byo gushaka  guhirika ubutegetsi bwa Gisirikare buyoboye Igihugu.

Binyujijwe muri minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga Guverinoma yandikiye Ambasade y'Abafaransa iyimenyesha ko abakozi batatu ba Leta y'Abafaransa bagomba kuva muri Burkina Faso bitarenze amasaha 48 nk'uko bigaragara mu ibaruwa yoherejwe muri Ambasade y'Abafaransa muri icyo Gihugu. Abadipolomate birukanwe na Leta Burkina Faso ni uwitwa Gwenaelle Habouzit, Herve Fournier na Guillaume Reisacher.

Kuva Captain Ibrahim Traore yafata Ubutegetsi nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa mugenzi we Lt Col Paul Henry Sandiago Damiba muri Nzeri 2022 nyuma y'amezi icyenda gusa nawe ahiritse ubutegetsi bwa bwa Gisiriviri bwayoborwaga na Roch Marc Christian Kabore muri Mutarama 2022, Guverinoma ya Burkina Faso yagaragaje kudacana uwaka n'Igihugu cy'u Bufaransa ndetse Leta yasabye Ingabo z'Abafaransa kuva muri icyo Gihugu ndetse itangira umubano udasanzwe n'Abarusiya.



Ivomo: AFP 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND