RFL
Kigali

Kera kabaye Ashanti yemeje ko atwitiye Nelly wamaze no kumwambika impeta

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/04/2024 14:09
0


Nyuma y'igihe bashyize abantu mu rujijo, umuhanzikazi Ashanti yamaze kwemeza ko atwitiye Nelly bamaze igihe gito basubiranye, aboneraho no gutangaza ko uyu mwaka ukomeje kumubera uw'umugisha kuko umukunzi we yamaze no kumwambika impeta nk'ikimenyetso cy'urukundo.



Nelly na Ashanti, abahanzi bakomeye bibitseho ibihembo binyuranye birimo na Grammy, baritegura kwibaruka umwana wabo wa mbere mu gihe kitarambiranye. Uyu mwana utegerezanyijwe amatsiko, ni imfura ya Ashanti akaba umwana wa gatatu wa Nelly. 

Usibye aba bana batatu b'uyu muraperi kandi, asanzwe arera n'abana we babiri ba mushiki we Jackie Donahue witabye Imana ku ya 31 Werurwe 2005.

Inkuru y'uko Ashanti atwitiye Nelly yatangiye guhwihwiswa mu mpera z'umwaka ushize, aho aba bombi bagaragaje ibimenyetso birimo kuba Ashanti yarakoze ku nda n’ibiganza agakora ikimenyetso cy’umutima. Nelly yahise amukora ku nda nawe baraseka ariko nta byinshi bavuze icyo gihe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, nibwo Ashanti w'imyaka 43 yemeje aya amakuru byeruye nk'uko bigaragara mu mashusho magufi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram abitangariza mama we, Tina Douglas.

Aya makuru kandi, Ashanti yayatangarije ikinyamakuru Essence avuga ko afite ibyishimo byinshi byo kubyarira umukunzi we basubiranye nyuma y'imyaka 10, ariko na none ahishura ko yishimiye kuba yaramaze no kumwambika impeta y'urudashira.

Yagize ati: "Uyu mwaka mushya w'ubuzima bwanjye ni umugisha waje wuzuye urukundo, ibyiringiro no gutegerezanya ibyishimo. Kuba umubyeyi ni ikintu ntegerezanyije amatsiko, kandi ibi mbisangiye n'umuryango wanjye, umukunzi wanjye, n'abafana b'indahemuka banshigikiye mu mwuga wanjye, ni ibintu bitangaje cyane."

Aba bombi batangiye gukundana mu 2003 nyuma yaho bari bahuriye mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga kuri Grammys Awards yagombaga kuba uwo mwaka. Mu 2013 baje gutandukana buri wese aca inzira ye.

Bongeye kugagaragaza ko bubuye umubano wabo nyuma y’ijoro ry’ibirori byatangiwemo ibihembo bya VMAs, aho Ashanti yitabiriye ibi birori mu rwego rwo gushyigikira Nelly.

Muri ibi birori Ashanti yari yitwaje agasakoshi ko mu ntoki abakobwa n’abagore bakunze kwitwaza kariho ifoto y’aba bombi muri VMA 2003 bagitangira gukundana.

Nyuma yo gusubirana muri Nzeri mu 2023 aba bombi batangiye kugaragaza ko urukundo rwabo rwiyuburuye mu buryo bukomeye, ku buryo mu Ukwakira Nelly yatunguye umukunzi we akamuha umukufi wa zahabu. Ukwezi kwakurikiye Ashanti yatunguye Nelly nawe amuha imodoka yahoze arota kuzatunga.


Ashanti yemeje ko atwitiye umukunzi we Nelly wamaze no kumwambika impeta y'urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND