RFL
Kigali

Gasogi United itsinze Police mu gikombe cy'Amahoro, ikirenge kimwe gikandagira ku mukino wa nyuma-AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:16/04/2024 18:22
0


Gasogi United yatsinze Police FC igitego kumwe ku busa, biyiha icyizere cyo kuzagera ku mukino wa nyuma dore ko umukino wo kwishyura ariyo izawakira.



Police FC yakiriye Gasogi United mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri mu gikombe cy'Amahoro mu mukino wabaye ku mugoroba w'uyu wa Kabiri. Gasogi United yageze muri kimwe cya kabiri isezereye APR FC, naho Police FC ihagera itsinze Gorilla FC.

Nubwo nta bafana benshi bari bari kuri Kigali Pele Stadium, umukino witabiriwe n'abanyeshuri bari kuri stade, aho bari bategereje imodoka zibasubiza mu bigo bigamo, kugira ngo basubukuye amasomo yo mu gihembwe cya nyuma gisoza umwaka w'amashuri wa 2023-2024.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United ni Ibrahima Dauda, Niyitegeka Idrissa (c), Udahemuka Jean de Dieu, Nshimiyimana Marc Gauvin, Yao Henock, Muderi Akbar, Hakizimana Adolphe, Hassan Djibline na Mbirizi Eric.

Ku ruhande rwa Police FC, abakinnyi babanje mu kibuga ni Rukundo Onésime, Nkubana Marc, Rutanga Eric, Rurangwa Mossi, Bigirimana Abeddy, Rutonesha Hesbone, Nsabimana Eric, Nshuti Dominique Savio (c), Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier na Akuki Djibrine.

Mbere Gato y'umukino, amakipe yombi yabanje gufata umunota wo kwibuka umutoza Dr Adel Zrane uherutse kwitaba Imana.

Umukino ugitangira amakipe yombi yatangiranye imbaraga zidasanzwe, haba ku ruhande rwa Police ndetse na Gasogi United. Abakinnyi nka Savio Nshuti na Muhadjir batangiye botsa igitutu izamu rya Gasogi, gusa ba myugariro baguma kuba ibamba. 

Ku munota 10, abakinnyi ba Gasogi United bazamukanye umupira imbere y'izamu rya Police, nuko Muderi Akbar ahita atungura Police ayikubita igitego cya mbere.

Police ikimara gukubitwa igitego cya mbere, yananiwe kwikamata ngo yatake Gasogi, nuko abakinnyi ba Gasogi United baguma kotsa igitutu gikomeye izamu rya Police FC. 

Police FC yari ifite amazina akomeye nka Savio Nshuti na Muhadjir, yagumye kugorwa no kugera imbere y'izamu rya Gasogi, kuko ba myugariro ba Gasogi bari bagumye kuba ibamba.

Ubwo igice cya mbere cyari hafi kurangira, Hassan Djibraine Brahim wa Gasogi United yazamukanye umupira asigaranye na Rukundo Onesme wari mu izamu rya Police, nuko Onesme akora akazi gakomeye umupira awukuramo.

Police FC nayo yahise izamukana umupira imbere y'izamu rya Gasogi, ubwo abarebaga umukino bari batangiye kuvuga ko umupira Savio yawushize mu izamu, umusifuzi yavuze ko umuzamu wa Gasogi United Dauda Ibrahim bamukoreye amakosa.

Savio Nshuti ubwo bahuraga amasegenda make ngo igice cya mbere kirangire yongeye kurekura umupira ukomeye mu izamu rya Gasogi, nuko Dauda Ibrahim yongera gukuramo umupira. 

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Gasogi United, ku busa bwa Police FC. Igice cya mbere kikimara kurangira abatoza ku mpande zombi bagiye kwiga amayeri yo gushaka intsinzi. 


Muderi Akbar akimara gutsinda igitego, yacyishimiye mu buryo budasanzwe


Abakinnyi ba Gasogi United mu gice cya mbere bikamase kirangira badatsinzwe 


Igice cya kabiri kigitangira, abakinnyi ba Gasogi United bongeye gutangirana imbaraga zidasanzwe, gusa abakinnyi nka Muderi Akbar na Hassan Djibraine ntibabyaza umusaruro amahirwe bari babonye. 

Police FC mayo yatangiye kotsa igitutu mu izamu rya Gasogi, abakinnyi nka Mugisha Didier na Adedi nabo batangira kurata uburyo bukomeye.

Mu gice cya kabiri, umukino wagumye gukinirwa mu kibuga hagati, Gasogi United ikaguma guhagarara ku gitego yatsinze, Police nayo bikaguma kuyigora ngo ibone igitego cyo kwishyura.

Iminota isanzwe y'umukino yarangiye bikiri igitego kimwe cya Gasogi United ku busa bwa Police, umusifuzi ahitamo kongeraho iminota itandatu. Mu minota itandatu y'inyongera, yarangiye nta gitego cyinjiye mu izamu, umukino urangira Gasogi United itsinze igitego kimwe ku busa bwa Police FC.

Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa Gasogi United, birayiha amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cy'Amahoro, kuko umukino wo kwishyura bisaba Police kuzatsinda ibitego bibiri ku busa bwa Gasogi.

Police FC, izakirwa na Gasogi United mu mukino wo kwishyura, ifite umusozi wo kuzamuka, kubera ko yatsinzwe umukino ubanza kandi ariyo yari yakiriye umukino.

Undi mukino ubanza wa 1/2 uteganyijwe ku wa Gatatu saa Cyenda aho uzahuza Rayon Sports na Bugesera FC i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium. 


Gasogi United itsinze Police FC mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri mu gikombe cy'Amahoro 


AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND