RFL
Kigali

AMAFOTO: Umunyamideli Aoki Lee w'imyaka 21 mu rukundo n'umuherwe umurusha imyaka 44

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/04/2024 14:47
0


Umunyamideli Aoki Lee Simmons w'imyaka 21 uri mu bagezweho muri Amerika, ari mu rukundo n'umuherwe Vittoria Assaf w'imyaka 65 umurusha imyaka 44 yose.



Abavuga ko urukundo rutareba imyaka bashobora kuba bavuga ukuri nubwo benshi atariko babibona. Kuri ubu undi munyamideli yagaragaje ko urukundo rutareba imyaka nyuma yo kwemeza iby'urukundo rwe n'umuherwe umurusha imyaka 44 yose.

Uyu ni umunyamidelikazi witwa Aoki Lee Simmons w'imyaka 21 uri mu bagezweho muri Amerika, nyuma y'iminsi bivuga ko yaba ari mu rukundo n'umuherwe akaba n'umwanditsi w'ibitabo Vittorio Assaf w'imyaka 65. Aba bombi bemeje urukundo rwabo mu kiruhuko bafatiye mu Bufaransa.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko Lee Simmons ari mu rukundo na Vittorio umurusha imyaka 44

Aoki Lee Simmons na Vittorio Assaf usanzwe ari umushoramari ufite resitora zitandukanye muri Amerika, bari mu kiruhuko mu kirwa cya St.Barts mu Bufaransa aho bafotowe bari kugirana ibihe byiza.

Amafoto yabo yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga aho benshi banenze uyu mubano wabo bitewe n'ikinyuranyo cy'imyaka iri hagati yabo. Bamwe bakavuga ko byanze bikunze Aoki Lee akurikiye ifaranga ku mutaliyani Vittorio umurusha imyaka 44.

Bombi bemeje urukundo rwabo ubwo bagaragaraga mu kiruhuko bishimanye

Indi mpamvu yatumye umubano w'aba bombi wagarutsweho cyane ni uko Aoki Lee Simmons avuga ku babyeyi b'ibyamamare muri Amerika aribo Russell Simmons washinze inzu y'umuziki ya 'Def Jam' irimo abahanzi bakomeye nka Rihanna, mu gihe Nyina umubyara ari umunyamideli Kimora Lee Simmons uri mubayapani ba mbere bashyizwe mu kinyamakuru cy'imideli cya Vogue Magazine.

Aoki Lee Simmons na Vittorio Assaf bari mu kiruhuko muri birwa bya St Barts mu Bufaransa



Umuherwe Vittorio Assaf yafataga amafoto y'umukunzi we arusha imyaka 44

Bananyuzagamo bagasomana imbere ya camera z'aba Paparazzi

Akanyamuneza kari kose kuri Aoki Lee w'imyaka 21 wikundaniye n'umugabo umurusha ibinyacumi

Umubano wabo wagarutsewo cyane ku mbuga bitewe n'ikinyuranyo cy'imyaka 44 iri hagati yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND