RFL
Kigali

Umupasiteri ari mu mazi atogota nyuma yo gufatwa aryamanye n'umukristo we

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:15/04/2024 17:34
0


Umuvugabutumwa w’umupasiteri yakozwe n’isoni ubwo bamugwaga gitumo aryamanye n’umugore wubatse bakora imibonano mpuzabitsina, akaba umwe mu bizera b’itorero rye.



Mu gace ka Uasin Gishu mu gihugu cya Kenya, inkuru yabaye kimomo ivuga ko umubwirizabutumwa w'umupasiteri, yafashwe asambana n’umwe mu bagore bayobotse Itorero rye.

Uyu mugabo uzwi ku izina Rev. Daniel Sang Umuyobozi Mukuru w’Itorero riherereye i Kapsang, yaryamanye n’umugore w’abandi nyuma aza gufatwa akora ibyangwa n’amaso y’Imana.

Uyu mugore uvukana n’umunyamakuru uzwi kuri radio yitwa Kiss Fm uzwi nka Josua Arap Sang, nawe yakozwe n'isoni ubwo yasanganwaga n’uyu mugabo ufite izina ry’ubushumba.

Aba bombi basanzwe mu buriri bw’uytu mupasiteri asanzwe araranamo n’umugore we bashyingiranwe.

Abantu benshi bazamuye ibirego n’amakuru ya kera bavuga ko uyu muvugabutumwa asanzwe aryamana n'abagore abereye umushumba, akabikora yitwaje izina afite. Amakuru avuga ko bamwe mu bagore batishoboye aryamana nabo mbere yo kubafasha.


Source: Kenyan Post






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND