RFL
Kigali

Abafana bishoye mu kibuga,inzoga zihinduka amazi! Ibyishimo bya Bayer Leverkusen nyuma yo gukora amateka-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/04/2024 6:32
0


Ibyishimo byari ibyishimo ku bakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n'abafana ba Bayer Leverkusen nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Budage bwa mbere mu mateka.



Iyi kipe yatwaye iki gikombe ku munsi w'ejo ku Cyumweru nyuma yo kunyagira ikipe ya Werder Bremen ibitego 5-0 mu mu mukino wo ku munsi wa 29.

Bayer Leverkusen yahise icyegukana shampiyona itari yarangira nyuma y'uko irushije FC Bayern Munich iyikurikira amanota 16 kandi hakaba hasigaye imikino 4 gusa. Ubwo bivuze ko niyo FC Bayern Munich yatsinda imikino yose isigaye naho Bayer Leverkusen itsindwa iki kinyuranyo n'ubundi kitavamo.

Nyuma y'uko umusifuzi ahushye mu ufirimbi ku munsi w'ejo ngo umukino urangire ,ibintu byahise bihindura isura muri sitade ya BayerArena , abashinzwe umutekano akazi kababana akazi abafana bose ba Bayer Leverkusen bishora mu kibuga bajya kwishimira igikombe.

Abakinnyi nabo bishimana n'abafana, ibirori babikomereza mu rwambariro maze inzoga ziranyobwa naho izindi zihinduka amazi zimenwa ku bantu.

Umwe mu bamenyweho inzoga cyane harimo umutoza Xabi Alonso aho byatangiye ari umukinnyi we Josip Stanišić uzimumema mu maso bari mu rwambariro ndetse nyuma abandi bakinnyi barimo Victor Boniface bamusanga ari mu kiganiro n'itangazamakuru naho bazimumenaho mu maso.

Usibye kuba abakinnyi hagati yabo nabo bamenanagaho izi nzoga ahubwo no kuzinywa babikoze karahava.

Mu mateka ni ubwa mbere Bayer Leverkusen yegukanye igikombe cya shampiyona, yahise inahagarika imyaka 11 FC Bayern Munich yarimaze icyegukana yonyine yikurikiranya dore ko Borussia Dortmund ariyo yaherukaga kunyuramo muri 2011.

Uyu mutoza ukomoka muri Espagne yegukanye igikombe mu mwaka we wambere ari gutoza iyi kipe yo mu Budage ndetse adatsinzwe umukino n'umwe haba muri shampiyona ndetse no mu yandi marushanwa.

Uko Xabi Alonso yamenweho inzoga

Abafana benshi bishoye mu kibuga 


Xabi Alonso anywa inzoga

Ubwo abafana bishiboraga mu kibuga 


Byari ibirori mu rwambariro rwa Bayer Leverkusen nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona 

Abakinnyi bamenaho inzoga Xabi Alonso 












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND