Agasaro Sandrine [Sacha Kate] wamaze kubaka izina mu myidagaduro nyarwanda ishingiye ku mideli na Jeanine Noach nyirasenge wa Miss Naomie bagiranye ibihe na Tanasha Donna.
Niba ugenderera Dubai
ntakuntu waba utazi Nobu imwe muri resitora zihagazeho zigira amafunguro meza
atetse mu buryo bw’Abayapani.
Iherereye muri
Atlantis niyo Sacha Kate na Jeanine Noach bahuriyemo na Tanasha Donna nyuma
y'uko bafatanye ifoto, uyu munya-Kenya yaciye mu nyunganizi ku rubuga rwa Sacha
ati”Ndabakunda.”
Aba nabo bamusubirishije imitima, bamugaragariza ko bamukunda.
Gusa bose bakaba
ari abagore bakunda mu buryo bugaragara ibijyana n’imyidagaduro byumwihariko
ishingiye ku bwiza uhereye kuri Jeanine Noach wamamaye cyane ubwo yari mu
rukundo na Cyusa Ibrahim.
Uyu mubyeyi kandi
akaba ari umunyamuryango w’aba Mackenzie, itsinda ry’abakobwa ryamaze kubaka
izina mu mideli n’ubwiza guhera kuri Miss Nishimwe Naomie n’abandi.
Hakaza kandi Sacha
Kate umuhanzikazi wagiye agaragara muri nyinshi mu ndirimbo nk’umu Video Vixen
ndetse akaba yaranigeze gukundanaho na Nizzo Kaboss wo muri Urban Boyz.
Muri iki gihe
imbaraga nyinshi akaba azishyize mu guteza imbere ‘Brand’ ye ya Sacha K
ikorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo imyambaro n’ibindi.
Tanasha Donna na we
akaba ari umuhanzikazi ariko ushyize imbaraga nyinshi mu birebana n’ubucuruzi
bushingiye ku mideli,yamamaye cyane ubwo yakundanaga na Diamond Platnumz
banafitanye umwana w’umuhungu.Tanasha Donna mu bihe bitandukanye agenda yifatanya na Sacha Kate amwifuriza isabukuru cyangwa yishimira intambwe yateye
Sacha Kate muri iyi minsi ashyize imbaraga mu bijyanye no kumenyekanisha imyambaro n'ibindi akora
Jeanine Noach ari mu bagore bakomeza gutigisa imyidagaduro nyarwanda mu bihe bitandukanye
Sacha Kate ari mu bari n'abategarugori bamaze igihe kitari gito binjiye mu ruganda rw'imyidagaduro
Tanasha Donna, Sacha Kate na Jeannine Noach bahuriye i Dubai muri Nobu
TANGA IGITECYEREZO