Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni, bamwe mu babyinnyi b’imbyino zigezweho bashishikarije urubyiruko bagenzi babo, kurushaho kwibuka biyubaka.
Kimwe n’abandi banyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure mu gihe igihugu kibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ababyinnyi nyarwanda b’imbyino zigezweho bakunzwe na benshi, batanze ubutumwa by’umwihariko bugenewe bagenzi babo b’urubyiruko
Jojo Breezy, umwe mu babyinnyi bamaze kwandika izina mu bijyanye n’imbyino zigezweho hano mu Rwanda, yatanze ubutumwa bwo gusigasira ibyagezweho, hirindwa icyo aricyo cyose cyahembera amacakubiri.
Yagize ati: “Mu gihe turi kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’umubyinnyi ubutumwa nagenera urubyiruko ni ugusigasira ibyo igihugu cyacu cyagezeho, tugakomeza no kucyubaka, tukirinda amacakubiri, tukongera urukundo ndetse tukimakaza umuco nyarwanda. Twibuke twiyubaka!”
Divine Uwa, umukobwa umaze kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu mwuga wo kubyina, mu butumwa bwe, yibukije urubyiruko ko mu gihe cya Jenoside bifashishijwe cyane mu kubiba urwango, abasaba kwirinda cyane ingengabitekerezo yayo.
Ati: “Mu gihe turimo turibuka abacu bazize Jenoside mu mwaka wa 1994. Nk’umubyinnyi ubutumwa nagenera urubyiruko, ni ukubibutsa ko mu 1994 hifashishijwe urubyiruko mu kubiba urwango no gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo rero nkaba nasabaga urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside cyane ko twese turi bamwe. Twibuke twiyubaka!”
Yongeyeho ati: “Nshuti mwese mwarokotse, muri urumuri n’umucyo by’icyizere. Turabumva, kandi turi kumwe namwe.”
General Benda umaze igihe muri uyu mwuga wo kubyina nawe mu ijambo rigufi yagize ati: “Nk’umubyinnyi ubutumwa natanga muri iki gihe, ni ugushishikariza urubyiruko kwibuka twiyubaka.”
Shakira Kay nawe umaze kwandika izina rikomeye mu kubyina, yagize ati: "Muri ibi bihe turimo byo kwibuka abacu bazize Genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, nifatanyije n'abacitse ku icumu babuze ababo bakundaga.
Kandi nk’urubyiruko bagenzi banjye duharanire gusigasira ibyo igihugu cyacu cyagezeho, tube n’imbaraga zizakomeza igihugu cyacu turwanya ingengabitekerezo ya Genocide n’ibindi bisa nkayo, kandi urukundo hagati yacu ruganze. #Ndi umunyarwanda!".
Aba babyinnyi batangaje ubu butumwa, mu gihe Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, aherutse kwibutsa urubyiruko ko rufite urugamba kandi ruzahoraho rwo guhangana na bamwe muri bo bashaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
TANGA IGITECYEREZO