RFL
Kigali

Tyla yicaye ku ntebe ya Wizkid yandika amateka mashya kuri Billboard

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:2/04/2024 16:31
0


Umuhanzikazi Tyla ukomoka mu gihugu cya Afurika y'Epfo, yateye ikirenge mu cya Wizkid abasha kwegukana umwanya wa mbere kuri Billboard mu cyiciro cya album zikunzwe cyane, aba umuhanzi wa kabiri ubigezeho.



Tyla Laura Seethal w'imyaka 22, wamamaye ku mazina ya Tyla mu muziki, yamaze kongera kubika agahigo ka Billboard, amaze kwibikaho uduhigo twinshi mu gihe gito amaze atangiye gukora umuziki.

Nk’uko bisanzwe, urubuga rwa Billboard rushyira hanze indirimbo zikunzwe mu byiciro bitandukanye. Muri ibyo byiciro harimo icyiciro cya album ikunzwe mu cyumweru, icyiciro cy’indirimbo 200 zikunzwe, indirimbo 100 zikunzwe, indirimbo ziri gucuruzwa cyane, indirimbo zihimbaza Imana zikunzwe ndetse n’izindi zitandukanye.

Ubusanzwe, Billboard ni urubuga rukomeye ku buryo buri muhanzi ubashije kurugeraho abyandika mu byo yagezeho mu muziki we ndetse bikagira aho bimukura bikamwicazanya n’abakomeye ku Isi.

Nubwo abahanzi bo muri Afurika bakora ibihangano byiza ndetse bigakundwa imyaka ikaza n’indi igataha, Umuhanzikazi Tyla w’imyaka 22 akomeje kugenda akuraho uduhigo tw’abahanzi bakomeye.

Kuri uyu wa kabiri, Billboard yashyize hanze album zikunzwe cyane ku Isi hanyuma ishyira album ya Tyla ku mwanya wa mbere, bituma ahita akuraho agahigo ka Wizkid kuko ariwe muhanzi wo muri Afurika  waherukaga gukora album ikabasha kuyobora ku rubuga rwa Billboard.

Icyo gihe Wizkid ayobora, yabikeshaga album ye yise “Made in Lagos” yagiye hanze ku wa 30/10/2020 yariho abahanzi bakomeye barimo Burna Boy, Skepta, H.E.R., Ella Mai, Tay Iwar, Projexx, Tems, Damian Marley.

Album “Tyla” y’umuhanzikazi Tyla yabashije kuyobora izindi album zose mu gukundwa muri iki cyumweru, ikaba yanakuyeho agahigo ka Wizkid, yasohotse ku wa 22 Werurwe 2024 ikaba yarakorewe muri Fax na Epic Records.

Si aka gahigo gusa Tyla yibitseho kuko umuhanzi muri Afurika y'Epfo usigaranye agahigo gakomeye arahumeka insigane naho utundi duhigo ni utwo Tyla yarenze n’ubundi adateze gukuraho kuko tutakiri ku rwego rwe.


Album "Tyla" y'umuhanzikazi Tyla yaje ku mwanya wa mbere kuri Billboard mu cyiciro cya Billboard world album chart


Uduhigo Tyla atari yakuraho ni mbarwa utundi ntacyo tuvuze kuri we


Tyla yaherukaga gukuraho agahigo ka Rema ku rubuga rwa Spotify


Wizkid ni we wari usanzwe afite agahigo ko kuba yaragize album yabaye iya mbere kuri Billboard abicyesha "Made in Lagos" ntakiri umwami gusa ahubwo yabonye umwamikazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND