Umuvugabutumwa witwa Gray Muchindu, yafashe ku ngufu umwana wafashwe n’amadayimoni nyuma y'uko bari mu rwiherero agiye kumusengera no guhamagara imbaraga z’Imana zikiza.
Polisi yataye muri yombi umugabo w’imyaka 36 ukomoka
mu gihugu cya Zambia ushinjwa gusambanya umwana w’umukobwa wafashwe n’imyuka
mibi [Amadayimoni] akamufatiranya avuga ko agiye kumusengera.
Inkuru dukesha
Byta Fm Zambia, ivuga ko Gray
ubarizwa mu rusengero rwa Mawaya Pilgrim ruherereye Kalom yatawe muri
yombi nyuma yo gufata ku ngufu uyu mwana w’imyaka 9.
Aya marorerwa yabaye tariki ya 1 Mata 2024 ahagana
mu masaha ya saa munani [14h00] ubwo ababyeyi b’umwana batangaga ikirego kuri polisi kivuga ko
umwana wabo yahohotewe.
Uyu pasiteri
tariki ya 31 Werurwe yatangaje ko Imana yamuhanuriye ko uyu mwana w’umukobwa
yatewe n’abadayimoni kandi ko kumusengera byasaba ko yarara amusengera mu nzu
ye, nyina aramumuha.
Ubwo yajyanaga uwo mwana w’imyaka 9 gusengerwa, yari
kumwe n’undi w’imyaka 15 bose berekeza ku musozi gusenga. Bagezeyo, uyu mugabo
yabwiye wamukobwa mukuru ngo agume aho abarindiriye, ajyana umukobwa muto
mu nzu kuko yari hafi yaho atuye.
Hashize akanya gato, uyu mwana w’imyaka 15 basize ku
musozi yumvise wa mwana ataka cyane
ntiyasobanukirwa ibimubayeho. Hashize akanya gato, wa mwana yagarutse yuzuye
ibyatsi mu mutwe n’ibitaka, aza arira.
Nyuma y'uko aya makuru amenyekanye ko umwana muto yasambanyijwe, inkuru yabaye kimomo mu muryango, nyina w’umwana atabaza polisi.
Komiseri wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Auxensio Daka, yemeje ko uyu mugabo
yashyikirijwe inzego za polisi aho ategereje kuburanishwa.
TANGA IGITECYEREZO