Nyuma yo gukora impanuka agahanuka ku rubyiniro mu gitaramo Baba Xperience, umuhanzi Nizzo yahavunikiye ukuguru akomeza kuririmba nk’ibisanzwe ariko arimo ashira.
Ku wa gatandatu, muri Camp Kigali habereye igitaramo cyateguwe
na Platini P yizihiza imyaka 15 amaze akora umuziki nk’uwabigize umwuga. Ni
igitaramo yatumiyemo abahanzi batandukanye muri Afurika y’iburasirazuba.
Eddy Kenzo ukomoka mu gihugu cya Uganda ni umwe mu baririmbye ndetse banyura abantu bitabiriye ku bwinshi iki gitaramo.
Uretse kuba
cyaravuzwe cyane muri Uganda, iki gitaramo cyateje urusaku ku mbuga nkoranyambaga
mu Rwanda no mu Burundi kubera umuhanzi Big Fizzo wari waratumiwe ariko ntabashe
kwitabira iki gitaramo.
Inkuru yavuzwe hose mu gitaramo cya Platini, si ko Eddy Kenzo
utari uherutse mu Rwanda yagarutse akaririmba, si uko itsinda rya Urban Boyz
ryongeye rigatarama ahubwo inkuru zose zagarukaga kuri Nizzo umwe mu bagize Urban
Boyz wahanutse ku rubyiniro ubwo barimo baririmba.
Bimwe mu bitekerezo by’abari mu gitaramo bahuriza kuba impanuka
Nizzo yakoze yari mu burangare bwe bagacyeka ko yaba yarasomye agacuka
akagahamya bityo kakamutera kwirara ari ku rubyiniro akisanga yaguye imbere y’ibihumbi
by’abantu.
Ku cyumweru umunsi ukurikiyeho, Humble Jizzo na Nizzo bari
kugirira ikiganiro ku Isibo Tv ariko Nizzo ntiyaboneka aba ari Humble wenyine
witabira ubwo butumire. Mu butumwa Jizzo yaje kunyuza ku rubuga rwa Instagra,
yaragize ati “Pole ku muhungu Nizzo impanuka bury ani ikimanuka.”
Nyuma y’ubwo butumwa,
Humble Jizzo yasobanuriye Inyarwanda ko ubwo Nizzo yagwaga hasi abantu
bakabigira urwenya, yahavunikiye akaguru kugeza magingo aya ukuguru kwe kukaba
kubyimbye cyane bityo Humble akaba ariwe urimo gutembera ibitangazamakuru batari
kumwe kandi bakorana mu itsinda rya Urban Boyz.
Ku rundi ruhande, Nizzo asa nk’uwagize urwenya impanuka yakoreye
mu gitaramo Baba Xperience bigendanye n’ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga
ze. Nizzo yaranditse ngo “Mbega mbega harimo no kugwa”
Nyuma y’ubwo butumwa, Sat B ukomoka mu Burundi yaramusubije
ati “Bigishe uko bashimisha abantu. Mu Burundi turagukunda.” Ku rundi ruhande, Platini P wari wamutumiye mu
gitaramo yanditse ahagenewe ibitekerezo ati “Waguye ahashashe muvandimwe.”
Nizzo na Humble Jizzo bataramye mu gitaramo Baba Xperience cyateguwe na Platini P
Nizzo yakoreye impanuka mu gitaramo cya Platini
TANGA IGITECYEREZO