RFL
Kigali

Umukinnyi wakorewe ivanguraruhu umukino ugahagarara yashimiye Vinicius anavuga ko yanamupfira

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/04/2024 11:43
0


Umunyezamu w'ikipe ya Rayo Majadahond ikina shampiyona y'icyiciro cya Gatatu muri Espagne wakorewe irondaruhu n'abafana bigatuma umukino uhagarara utarangiye, yashimiye Vinicius Junior ku buryo yamufashijemo anavuga ko yanamupfira.



Kuwa Gatandatu ni bwo habaga umukino wa shampiyona y'icyiciro cya Gatatu muri Espagne ikipe Sesta yari yakiriyemo Rayo Majadahond kuri sitade yitwa Campo Municipal de Las Llanas.

Ubwo umukino war ugeze ku munota wa 88 abafana b'iyi kipe yari yakiriye bagiye inyuma y'izamu ry'umunyezamu wa Rayo Majadahond ukomoka muri Senegal witwa Cheikh Sarr bamuririmbira indirimbo zirimo irondaruhu biramurakaza, bituma arwana n'umufana umwe.

Umusifuzi yahise amuha ikarita y'umutuku bitewe no kujya gushyamirana, uyu munyezamu amusobanurira ko bari bari kumukorera irondaruhu ariko umusifuzi avuga ko atabyumvise ndetse ko nta n'umusifuzi mugenzi we wabyumvise.

Abakinnyi ba Rayo Majadahond bahise bafata umwanzuro wo kudakomeza gukina kandi umukinnyi mugenzi wabo ahawe ikarita y'umutuku kubera irondaruhu, umukino uhita uhagararira ahongaho ku munota wa 84.

Vinicius Junior ukinira Real Madrid nawe usanzwe ukorerwa irondaruhu cyane muri Espagne abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yerekanye urukundo kuri uyu munyezamu yandika ati: "Kuri Cheikh Sarr na Rayo Majadahond ubutwari bwanyu bubere abandi isomo.  

Abakora ivanguraruhu bagomba gushyirwa ahagaragara kandi imikino ntigakomereze aho bari. Tuzagera ku ntsinzi gusa mu igihe abakora irondaruhu bazajya bahita bakurwa muri sitade ubundi bagahita bafungirwa ahantu habakwiriye”.

Nyuma y'ibi Cheikh Sarr yaganiriye n'ikinyamakuru cyo muri Espagne, EL Mundo atangaza byinshi birimo ko atashakaga kurwana n'umufana ahubwo yashakaga kumubaza impamvu ari kumufata gutyo.

Yagize ati: "Ntabwo nari nshoboye kubyakira. Nari mfite ubwoba bwinshi ariko nkumva induru. Ndi mu gisibo cya Ramadhan, nashakaga kumubaza impamvu ari kumfata gutyo, niba afite umuryango cyangwa atawufite yashoboraga kunyumva. 

Ntabwo nashakaga kurwana nawe. Niyo mpamvu namufashe ku gitambaro cye. Ntabwo nari ngiye kumukubita. Mu buzima bwanjye ntabwo nari nagerageza gukubita umuntu. Ndamutse mpawe iguhano kubera kurwana, cyaba ari cyo gihano cya mbere mu buzima bwanjye."

Uyu munyezamu abajijwe kuri Vinicius Junior wamwereretse urukundo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati: "Namupfira kubera ko ibijyanye n'irondaruhu yabinyuzemo. Ntabwo byumvikana uburyo hariho ivanguraruhu. 

Ndamushinira cyane. Ndamushimira kuba yaranshigikiye. Ndamushimiye kuri biriya bintu yanditse kuri Instagram. Abakinyi bose baramutse bameze nka Vinicius, irondaruhu ryarangira".

Ubwo Cheikh Sarr yabazwaga niba ariwe wasabye abakinnyi bagenzi be kudakomeza gukina nyuma yuko akorewe irondaruhu akanahabwa ikarita y'umutuku, yavuze ko atariwe ahubwo ari kapiteni w'ikipe wabihisemo aranabashimira avuga ko bamweretse urukundo.


Cheikh Sarr yashimiye Vinicius ku bw'urukundo yamweretse


Cheikh Sarr avuga ko yagiye kurwana n'umufana atabiteguye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND