RFL
Kigali

Nyuma yo kuva muri gereza, Dani Alaves yakoze ibirori byamaze ijoro ryose

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/03/2024 8:50
0


Dani Alaves wari umaze igihe kinini afunze kubera icyaha cyo gufata ku ngufu, nyuma yo gufungurwa yakoze ibirori byamaze ijoro ryose mu kwizihiza isabukuru ya Se ndetse anishimira yo yafunguwe.



Kuwa mbere w'iki Cyumweru ni bwo uyu mugabo wakiniye amakipe arimo FC Barcelona na Paris Saint-Germain n'ikipe y'igihugu ya Espagne, yavuye muri Gereza. 

Byari nyuma yuko taliki ya 22 Gashyantare 2024, ubushinjacyaha bwo muri Espagne bwamuhamije icyaha cyo gufata ku ngufu umugore bahuriye mu kabyiniro ka Sutton gaherereye i Barcelone amukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yahise afatirwa ibihano byo gufungwa imyaka ine n’amezi atandatu, kumara indi myaka itanu afungishijwe ijisho n’indi icyenda n’igice ategera uwo yakoreye icyaha ndetse akanishyura impozamarira kuri uwo mugore ingana n’ibihumbi 128,5£.

Nyuma yo gukatirwa, Dani Alaves yakomeje guhakana icyaha akanasaba ko yarekurwa agukurikiranwa ari hanze.

Taliki 20 Werurwe 2024 ubushinjacyaha bwafashe Umwazuro ko yishyura miliyoni 1 y'Amayero nk'ingwate ubundi agakurwa muri gereza y'i Barcelona yari afungiwemo akarekurwa.

Kubona aya mafaranga byabanje kuba ingorabahizi, gusa birangira ayabonye akurwa muri Gereza gutyo.

Nyuma yo kuvayo, kuwa Kane Dani Alaves yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru ya se umubyara witwa Domingos Alves Da Silva ndetse no kwishimira ko yafunguwe.

Ni ibirori byamaze ijoro ryose dore ko byarangiye Saa kumi n'imwe za mu gitondo nk'uko ikinyamakuru The Sun kibyandika. Byabereye mu nzu ye iherereye i Barcelona bikaba byitabiriwe n'abo mu muryango we n'inshuti ze

Nubwo Dani Alaves yafunguwe ariko azakomeza gukurikiranwa kubera ko azakomeza kwitaba urukiko buri Cyumweru ndetse nta nubwo yemerewe gusohoka igihugu dore ko n'ibyangombwa bye by'inzira birimo Pasiporo ya Brazil n'iya Espagne byasigaranywe n'ubushinjacyaha.


Dani Alaves yakoze ibirori nyuma yo gufungurwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND