RFL
Kigali

Etoile de L'Est yatsinze Gasogi United ikanga abantu

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/03/2024 18:14
1


Ikipe ya Etoile de L'Est yatsinze Gasogi United igitego kimwe ku busa yuzuza amanota 22 ku rutonde rwa shampiyona.



Wari umukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho shampiyona yari imaze iminsi isaga 18 idakina kubera imikino y'ikipe y'igihugu "Amavubi".

Etoile de L'Est yagiye kujya muri uyu mukino itaratsindwa na Gasogi United muri shampiyona kuko imikino itatu yose yabahuje nta n'umwe yari yarayitsinze. 

Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga*

Dauda

Idrissa 

Udahemuka

Govin 

Mbirizi 

Rugangazi

Guy 

Kabanda 

Adolphe

Henock

Abdlaziz

Abakinnyi 11 Etoile de L'Est 

Francois

Olulu 

Ndayishimiye

Batagatifu

Turatsinze

Russell

Akang

Gihozo

Fataigabriel

Gabriel

Sulley

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe n'imwe irebye mu izamu, ndetse nta n'uburyo bwiza yabonye bugana mu izamu, abakinnyi bajya kuruhuka ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri Etoile de L'Est yaje yiminjiriyemo agafu aho ku munota wa 54 Gabriel yaje gutsinda igitego cya Etoile de L'Est ndetse ikipe itangira kugira umutekano. 

Etoile de L'Est yakomeje guhusha ibitego ndetse yari no kugera ku bitego 3, ariko biranga umukino urangira ari igitego 1 ku busa bwa Gasogi United.

Etoile de L'Est yahise igira amanota 22 ku rutonde rwa shampiyona aho ubu iri kurushwa inota 1 na Gorilla FC ndetse na Bugesera FC.

Etoile de L'Est nyuma yo gutsinda uyu mukino ihise isubira muri shampiyona 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Furaha3 weeks ago
    Courage bahungu bajye





Inyarwanda BACKGROUND