RFL
Kigali

Julia Fox wahoze ari umukunzi wa Kanye West yahawe inkwenene ku mbuga-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/03/2024 15:36
0


Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime, wamamaye cyane ubwo yakundanaga na Kanye West Ye, yahawe inkwenene ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'amafoto ye yasakaye yizize ibirungo by'ubwiza bitavugwaho rumwe.



Julia Fox uri mubanyamideli bagezweho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akaba abifatanya no gukina filime, watangiye kumenyekana cyane mu 2021 ubwo yarari mu rukundo n'icyamamare Kanye West Ye warukimara gutandukana na Kim Kardashian.

N'ubwo Julia Fox na Kanye West batamaranye igihe kinini, ariko igihe bamaranye cyatumye uyu mugore w'imyaka 34 amenyekana cyane. Kuri ubu Julia Fox yahindutse igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho hakwirakwiriye amafoto ye yisize iburungo by'ubwiza biteye ubwoba.

Nk'uko PageSix ibitangaza, Julia Fox yashyize hanze amafoto ari gutembereza imbwa ye gusa icyo benshi bitayeho ni 'Make Up' yari yisize mu maso zavugishije benshi. Bamwe bavuze ko ibyo yisize agamije gusa neza byatumye asa nabi kurushaho mu gihe bamwe bamugereranije na 'Sekibi'.

Julia Fox uzwi muri filime 'Uncut Gems', yahise asiba aya mafoto vuba nyuma yo kubona benshi batayishimiye. Si ubwa mbere uyu munyamideli yavugisha benshi dore ko asanzwe azwiho imyambarire idasanzwe.

Dore amafoto ya Julia Fox yatumye benshi bamuha inkwenene ku mbuga:

Ibirungo by'ubwiza Julia Fox yisize mu maso ntibyavuzweho rumwe

Uyu munyamideli yarari gutemberana n'imbwa ye


Aya mafoto Julia Fox yahise ayasiba amaze kubona atakiriwe neza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND