RFL
Kigali

Benshi bazumva batabizi! Indirimbo 5 zicurangwa cyane ku kiriyo - VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:28/03/2024 15:09
1


Buri ndirimbo iba ifite igihe icurangirwa bitewe n'ubutumwa buyirimo. Hari indirimbo zamamaye ku Isi hose zicurangwa mu gihe cy'ikiriyo nubwo usanga inyinshi zitarahimbiwe gucurangwa ku kiriyo.



Buri ndirimbo igira umwimerere n'umwihariko wayo bitewe n'ahantu ikunze gucurangwa cyane. Ibyiyumviro by'abantu ni bimwe mu bituma bahitamo indirimbo ifite ubutumwa bw'uko bari kwiyumva ako kanya. Niba umuntu yasinze arumva indirimbo zivuga ko ubuzima ari bugufi ntacyo buvuze, niba umuntu ari mu rukundo cyangwa ari kumwe n'umukunzi arumva indirimbo z'urukundo gutyo gutyo.

Ubutumwa buboneka mu ndirimbo butuma zitandukanywa, hari indirimbo abantu bacuranga ugahita wumva ko bafite agahinda cyangwa se bishimye ku buryo kubasanga no kubaganiriza byoroshye. Urugero, wumvishe indirimbo "Ni hehe abizera bazajya kuba" wamenya ko ugenda usuhuza uyumva uti "Yesu nashimwe".

Mu gihe cy'akababaro, hari indirimbo zikora ku mitima ndetse zigarura ihumure ku mitima icitse intege abantu bakunze kumva bigatuma zikunda gucurangwa cyane mu bihe by'akababaro byumwihariko iyo umuntu yabuze uwo yakundaga cyane.

Hari indirimbo nyinshi zicurangwa ku kiriyo hirya no hino ku Isi ku buryo magingo aya zimaze kuba ikimenyabose bityo abantu bakaba bakunze kuzifashisha muri ibyo bihe mu rwego rwo kwisubiza imbaraga mu gihe umubiri uba wacitse intege.

Imbuga bitandukanye hirya no hino ku Isi zirimo Willed rwo muri Amerika, Diginity Funeral Directors rwo mu Bwongereza ndetse n'izindi zitandukanye, zakoze urutonde rw'indirimbo zikunze gucurangwa cyane ku kiriyo,akaba arizo twifashishije duhitamo indirimbo 10 bahuriyeho cyane.

1. Wind beneath my wings By bette Midle 

Ni indirimbo yuzuye amaganya aho uyu muhanzikazi avuga ko ari mu bukonje bwinshi ndetse atazongera no kubona impamvu ituma yongera kugira akamwenyu ku maso he. Akomeza avuga ko uwo yaririmbaga yagiye atabizi ariko icyo gihe ayiririmba yarimo abyumvira mu mutima.

">

2. Wish you were here By Pink Floyd

Iyi ni indirimbo igaragaza amaganya n'agahinda kenshi ndetse n'ubwoba aho Pink Floyrd wayirimbye aba agerageza kugereranya urupfu n'ijuru.

">

3. Always look on the bright side of life By Eric Idle 

Iyi ni indirimbo y'amaganya aho uyu muhanzi aba yumvikanisha ko mu bibi byose haba harimo ibyiza nubwo umuntu atapfa guhita abibona kubera ububabare arimo. Aha niho aririmba ngo buri gihe jya ureba ku ruhande rwiza mu buzima.

">

4. Over the rainbow By Israel Kamakawiwo

Ni indirimbo yongera kugarurira ibyiringiro abafite imitima itentebutse akavuga ko umunsi umwe, hari igihe inzozi zizasohorera hejuru y'umukororombya nubwo nta cyizere waba ufite cyose.

">

5. See you again By Wiz Khalifa Ft Charlie Puth

Iyi ni indirimbo abantu benshi bakunze gucuranga ndetse abenshi bagakururwa n'injyana irimo aho kumva ubutumwa buyigize. Ubutumwa burimo ni ingirakamaro ku mutima utentebutse, nicyo gituma akenshi bakunze kuyicuranga mu kiriyo cyane. 

">

Icyo wamenya kuri izi ndirimbo, ntabwo ba nyiri indirimbo bazihimbye kugira ngo zicurangwe cyane ku kiriyo ahubwo ni uko ubutumwa bugize izi ndirimbo bukunze kuba bukenewe cyane muri iki gihe cy'ikiriyo ku miryango iba yabuze ababo bigatuma bakunda kuzicuranga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngendahimana septh 1 month ago
    Muduhe nizindi





Inyarwanda BACKGROUND