RFL
Kigali

Lionel Messi yagarutse ku gihe azarekera gukina ruhago anavuga ko atari yiteguye kujya muri PSG

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/03/2024 20:52
0


Umukinnyi ukinira ikipe y'igihugu ya Argentine na Inter Miami, Lionel Messi yagarutse ku gihe azarekera umupira w'amaguru ndetse anavuga ko atari yiteguye kujya gukinira Paris Saint-Germain.



Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yaganiraga na Big Time Podcast. Nta mukunzi wa Lionel Messi uzigera yibagirwa igihe uyu mukinnyi asezera mu ikipe ya FC Barcelona n'amarira menshi nyuma yuko iyi kipe yari ihuye n'ibibazo by'ubukene ibuze amafaranga yo kumwishyura.

Agaruka kuri ibi bihe yagize ati "Byari bigoye guhindura mu gihe najyaga muri PSG, kuko nari meze neza muri FC Barcelona kandi ntekereza ko ngiye kuhaguma.

Ntabwo nari niteguye kugenda, ibintu byose byabaye byihuse cyane. Nagombaga kubaka ubuzima bwanjye kuva umunsi umwe kugeza ku wundi. Naje kumenya indi shampiyona, indi kipe, urundi rwambariro. Zari impinduka tutabonaga niyo mpamvu byari bigoye mu ntangiriro".

Lionel Messi yanagarutse ku bijyanye no kureka umupira agira ati "Nzi ko mu gihe nzumva ntagishoboye gukora, ko ntagishoboye kwishimira gukina cyangwa nshobora gufasha bagenzi banjye nzabireka".

Nzi kwinecyane ubwanjye, mba mbizi iyo ndi mwiza, mba mbizi iyo meze nabi, iyo nkina neza n'igihe nkina nabi mba mbizi.

Ni numva igihe kigeze cyo gutera iyo ntambwe, nzayitera ntatekereje ku myaka. Niba numva meze neza, nzahora ngerageza gukomeza guhatana kuko aribyo nkunda kandi nzi kubikora.

Sinigeze ntekereza icyo nzakora igihe ntazaba nkikina umupira w'amaguru. Uyu munsi ndagerageza kwishima umunsi ku wundi, ngerageza kwishimira ibihe, ntatekereje ku buzima bwa nyuma y'umupira w'amaguru".

Lionel Messi yanavuze ko ku rwego rw'umupira w'amaguru yagize amahirwe yo kugera ku nzozi ze zose kandi ko ntabirenze ku byo yabonye yasaba Imana. Yanashimiye Imana ko yamuhaye impano yo gukina umupira w'amaguru, umuryango n'inshuti nziza.


Lionel Messi yashimye Imana ku bw'Impano yamuhaye yo gukina umupira w'amaguru 


Lionel Messi yavuze ko igihe azakina umupira w'amaguru akumva utamuryoheye azahita awureka









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND