RFL
Kigali

Umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Guinea-Bissau afungiye icuruzwa ry’ibiyobyabwenge muri Amerika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/03/2024 17:51
0


Umuhungu w'uwahoze ari Perezida wa Guinea-Bissau, yakatiwe igifungo kirenze imyaka itandatu n'urukiko rwo muri Amerika azira icyaha cy’ubucuruzi mpuzamahanga bw’ibiyobyabwenge.



Inzego z’ubuyobozi muri Amerika zatangaje ko Malam Bacai Sanha Jr w'imyaka 52, yateganyaga gukoresha inzira zose ngo ashyigikire icyifuzo cye cyo kuba Perezida wa Guinea-Bissau binyuze mu guhirika ubutegetsi.

Malam wamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 6, ni umuhungu wa Malam Bacai Sanha, wayoboye igihugu cya Guinea-Bissau cyo muri Afurika y'Iburengerazuba kuva mu 2009 kugeza yitabye Imana muri 2012.

Bivugwa ko Sanha Jr yagize uruhare rukomeye mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Umaro Sissoco Embaló muri Gashyantare 2022, ariko umugambi ukamupfubana nubwo waje guhitana abantu 11 biganjemo abo mu nzego z’umutekano. Icyo gihe, yahise yoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gufatirwa muri Tanzania.

Akigerayo, yatangiye kuburanishwa ndetse muri Nzeri umwaka ushize, yemeye icyaha cyo gucura umugambi wo kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge mu buryo butemewe n'amategeko.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru umukozi wa FBI, Douglas Williams, yaragize ati: "Malam Bacai Sanha Jr ntabwo yari umucuruzi mpuzamahanga w’ibiyobyabwenge usanzwe. 

Ni umuhungu w'uwahoze ari Perezida wa Guinea-Bissau wacuruzaga ibiyobyabwenge ku mpamvu yihariye yo gushora amafaranga mu ihirikwa ry'ubutegetsi, kugira ngo azabone uko agera ku mwanya w’umukuru w'igihugu cye kavukire, aho yateganyaga kugira ibirindiro by'ibiyobyabwenge."

Sanha Jr akurikiranweho kwinjiza Ikiyobyabwenge cya heroine mu bihugu byinshi birimo Porutugali, iby’i Burayi ndetse no muri Amerika. Inzego z’ubuyobozi muri Amerika zatangaje ko Malama ashobora kwirukanwa nyuma y’ifungwa rye kuko atari umuturage w’Amerika.

Uyu mugabo w'imyaka 52, uzwi ku izina rya "Bacaizinho" muri Guinea-Bissau, yagiye akora imirimo myinshi muri guverinoma, harimo kuba umujyanama wa se mu birebana n'ubukungu n’ibindi.

Umwaka ushize, Sanha Jr yabwiye abashinzwe umutekano mu kigo cy’Amerika gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (DEA) ko yakoresheje amafaranga yakuye mu biyobyabwenge mu gutera inkunga abateguye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi, nk'uko byatangajwe n’Igitangazamakuru cya Leta y’Ubudage Deutsche Welle.

Giunea-Bissau izwiho cyane ibikorwa by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge. Ni umuyoboro  wa kokayine ikomoka muri Amerika y'Epfo ijyanwa ku mugabane w’u Burayi, ibyo bikaba byaratumye Amerika na Loni bashyira iki gihugu ku rutonde rw’ibihugu biyobowe n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu myaka irenga icumi ishize.


Umuhungu w'uwahoze ari Perezida wa Guinea-Bissau afungiwe icuruzwa ry'ibiyobyabwenge muri Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND