Kigali

Bamwe byabateye ubukene: Ibyamamare 10 byabaye imbata y'urusimbi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/03/2024 20:19
1


Kimwe nk'izindi ngeso zose zigira abantu imbata bizwi nka 'Addiction', urusimbi narwo ni kimwe mu bintu bitwara abantu imitima, kuburyo hari abarukunda cyane bikanabaviramo guhomba amafaranga menshi n'ibindi.



Akenshi iyo havuzwe ingeso zigira abantu imbata yazo, benshi bumva nko kunywa inzoga, ibiyobyabwenge, ubusambanyi, bakirengagiza ko n'urusimbi kimwe n'imikino y'amahirwe nabyo biri mu bintu bigira ingaruka ku bantu babikina cyane kuko bamwe birangira babaye imbata yabyo abandi bakabihomberamo amafaranga menshi.

Ni kenshi kandi hagaragara abantu bagizweho ingaruka no gukina urusimbi n'imikino y'amahirwe iviramo bamwe no gufata umwanzuro wo kwiyahura kubera kuwuhomberamo cyane. Ibi ntibiba kubantu basanzwe gusa kuko hari n'ibyamamare mpuzamahanga byabaye imbata y'urusimbi.

Hollywood Reporter yatangaje urutonde rw'ibyamamare 10 bizwiho ingeso y'urusimbi harimo n'abamwe baruhombeyemo amafaranga menshi bagacyena:

1. Ben Affleck

Icyamamare muri Sinema Ben Affleck akaba n'umugabo wa Jennifer Lopez, wamamaye muri filime zitandukanye nka 'Batman', 'The Town', 'Justice League' n'izindi, ari ku isonga mu byamamare byabaswe n'ingeso y'urusimbi. Uyu mugabo ukunda gukina umukino wa 'Poker', mu 2012 yahombye amafaranga $100,000 kubera urusimbi.

2. Tiger Woods

Kabuhariwe mu mukino wa 'Golf', Tiger Woods, akaba n'umwirabura wa mbere wibitseho ibihembo byinshi muri uyu mukino, nawe yabaswe n'ingeso yo gukina urusimbi. Gukina urusimbi byavuye ku kuba abikunda bigera aho bitwara n'intekerezo ze kuburyo mu 2016 yatangaje ko buri cyumweru atakaza amafaranga ari hejuru ya Miliyoni y'amadolari. Mu 2017 byafashe indi ntera bituma Tiger Woods ajyanywa muri 'Rehab' aho yamazemo amezi 9 yigishwa kurwanya iyi ngeso. Magingo aya bivugwa ko nubwo Tiger atemerako agikina urusimbi, ngo yaba arukina yihishe mu byo bita 'Underground Poker Nights".

3. 50 Cent

Umuraperi w'icyamamare, Curtis Jackson, wamamaye nka 50 Cent, nawe ntiyatanzwe mu gukunda bikabije urusimbi. Uyu mugabo w'imyaka 48 uzwiho gukunda 'Betting' mu 2022 yarize ayo kwarika ubwo yahombaga miliyoni 2 z'amadolari yari yashese ku ikipe ya New York Giants. 50 Cent kandi akunze no gutanga ubuhamya bw'uburyo urusimbi ruza ku mwanya wa mbere mu bintu bimutwara amafaranga.

4. Michael Jackson

Umunyabigwi mu mukino wa Basketball, Michael Jordan benshi bita 'MJ' wamamaye kuri nimero ya 23, nawe ari mubyamamare byabaswe n'ingeso y'urusimbi. Mu gitabo cyivuga ku buzima bwe cyitwa 'Michael Jordan: The Life', yavuze ko kuva yatangira gukina urusimbi amaze byibuze kuruhomberamo amafaranga arenga miiyoni ijana z'amadolari. Mu 2021 yatunguye benshi avuga ko yigeze guhomba miliyoni 5 z'amadolari mu ijoro rimwe akina urusimbi.

5. Leonardo DiCaprio

Icyamamare muri Sinema, Leonardo DiCaprio, benshi bita 'Jack' izina yakinanye muri filime 'Titanic' yamugize icyamamare, mu 2018 yatanze ubuhamya avuga ko yatangiye gukina urusimbi mu 1991 kuva ubwo nko ntashobora kumara iminsi 3 atarukinnye. Avuga atavuga umubare w'amafaranga yahombeye mu rusimbi kuko ngo bimutera isoni, ndetse ngo umuryango we ujya umugira inama yo kurureka gusa ngo byaramunaniye.

6. Michael Phelps

Icyamamare mu mukino wo koga, Michael Phelps, wibitseho imidali ya zahabu 28 yakuye mu mikino ya 'Olympics', anazwiho ingeso yo gukunda urusimbi. Mu 2014 uyu mugabo yajyanywe muri 'Rehab' nyuma yaho yarwaye indwara y'agahinda gakabije yatewe no guhomba amafaranga menshi mu rusimbi yanamusize mu madeni. Iki gihe umugore we Nicole Johnson yatangaje ko bamujyanye muri Rehab kuko batinyaga ko yakwiyahura bitewe n'ibitekerezo biteye impungenge yarasigaye afite.

7.George Clooney

Umukinnyi wa filime w'icyamamare akaba anazitunganya, uri no ku mwanya wa 6 mu bakinnyi ba filime bakize ku Isi mu 2024, gukina urusimbi nawe byamugize imbata. Ibitazibagirana kuri uyu mugabo ni igihe mu 2015 yakinnye urusimbi akaruhomberamo miliyoni 7 z'amadolari agatsindira gusa ibihumbi 250 by'amadolari. Ibi ntibyamubujije gukomeza gukina urusimbi dore ko no mu 2019 yahombye miliyoni 1 y'amadolari.

8. Floyd Mayweather

Kabuhariwe mu mukino wo guterana igipfunsi, Floyd Mayweather, unayoboye abakina 'Box' bakize ku Isi, nawe yatwawe no gukina urusimbi ku rwego rwo hejuru. Mayweather ubwe yabwiye itangazamakuru ko amafaranga abara yibuka neza yahombye mu rusimbi arenga miliyoni 50 z'amadolari. Mu 2017 kandi yaciwe ahakinirwa urusimbi hazwi cyane i Las Vegas hitwa Bellagio Casino azira kurwana ahombye amafaranga.

9.Tobey Maguire

Umukinnyi wa filime w'icyamamare Toby Maguire, wakunzwe cyane muri 'Spiderman', yabaswe n'ingeso y'urusimbi kuburyo mu 2009 yatangaje ko ntamafaranga asigaranye muri Banki kubera urusimbi. Mu 2011 Toby yajyanywe mu nkiko azira kubura icyo yishyura mu rusimbi ndetse binamuviramo kunjyanwa muri Rehab. Mu 2018 Toby Maguire yatangaje ko atagikina urusimbi gusa ngo ajya abikumbura.

10. Shannon Elizabeth

Umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli, Shannon Elizabeth, wamamaye muri filime nka 'Amercan Pie', 'Thirteen Ghosts', n'izindi, gukina urusimbi byamugize imbata yabyo kuburyo mu 2016 yahombye miliyoni 1 y'amadolari mu ijoro rimwe kubera urusimbi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gisa8 months ago
    Urusimbi rurabata bikomeye cyane. Kandi akanshi usanga ayo ubarya ari hasi cyane hafi ya ntayo ugereranyije nayo bakurya. Inyunganizi ku mwanditsi w' inkuru kuri Michael Jordan wibeshye wandika Michael Jackson, ikindi George Clooney ntago ari ku mwanya wa 6 ahubwo ni uwa 7. Murakoze inyarwanda.com mutugezaho inkuru nziza z' ukuri kucukumbuye.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND