RFL
Kigali

Rusizi: Abatuye mu nkengero z'umusozi ukomeje kuriduka basabwe kwimuka

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:27/03/2024 9:14
0


Abaturage batuye mu nkengero z'umusozi wa Muko basabwe kwimuka aho batuye nyuma y'uko uwo musozi ukomeje kuriduka .



Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi bwasabye imiryango 36 ituye mu nkengero z'umusozi wa Muko uri mu Murenge wa Bugarama,kwimuka vuba nyuma y'uko inzu ziwukikije zitangiye gusenywa n'uwo musozi watengutse .

Uyu musozi ugiye kumara ibyumweru bitatu uriduka amanywa n'ijoro, ndetse umaze gusenya burundu inzu 10 mu zari ziwukikije.

Mu rukerera rwo ku itariki ya 04 z'Uku kwezi, nibwo uyu musozi watangiye kuriduka nk'uko aba baturage babivuga.

Bamwe wabasenyeye inzu bari batuyemo, abandi utengukana n'imyaka bari barawuhinzeho.

Ku wa  Mbere, ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi n'inzego zitandukanye, basuye ingo zikikije uyu musozi kugira ngo babahumurize, ariko banabasaba gukiza amagara yabo bagahita bahimuka ku mpamvu z'umutekano wabo.

Uyu musozi ugiye kumara ibyumweru bitatu uriduka amanywa n'ijoro, ndetse umaze gusenya burundu inzu 10 mu zari ziwukikije.

Mu rukerera rwo ku itariki ya 04 z'uku kwezi, nibwo uyu musozi watangiye kuriduka nk'uko aba baturage babivuga.

Bamwe wabasenyeye inzu bari batuyemo, abandi utengukana n'imyaka bari barawuhinzeho.

Meya w'aka Karere, Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko bagiye kubashakira inzu zo kwimukiramo.

Imiryango 14 yo mu Midugudu ya Cyagara na Muko niyo imaze kwimurwa mu nkengero z'uyu musozi ikodesherezwa ahandi, ndetse hari na gahunda yo kwimura indi 22 muri iki cyumweru, kugira ngo  harengerwe ubuzima bw'abaturage  dore ko uyu musozi ukomeje kuriduka nta n'icyizere ko bizahagarara vuba.

Ivomo: RBA 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND